Ikipe ya APR FC yamenyesheje inzego zibishinzwe ko itazakina irushanwa rya Super Cup ryari riteganyijwe guhuriza hamwe amakipe ane akomeye mu Rwanda.
Amakuru avuga ko APR FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ibamenyesha ko yikuye muri iri rushanwa, nyuma yo kutishimira uburyo yamenye ko Super Cup izakinwa n’amakipe ane, aho kuba umukino umwe nk’uko byari bisanzwe.
APR FC ivuga ko itigeze imenyeshwa hakiri kare ko iri rushanwa rizahinduka rikitabirwa n’amakipe ane, ibintu iyi kipe ivuga ko byari bikwiye gutangazwa mbere kugira ngo amakipe abimenye kandi ategure gahunda zayo.
Amakuru kandi avuga ko iyi kipe y’Ingabo yasabye ko mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, ibisobanuro ku gikombe kizajya gitangwa n’amabwiriza yacyo bigomba gushyirwa ku murongo, cyane cyane ko itishimiye uburyo byagenze mu mwaka ushize w’imikino ubwo yo na Al Hilal zahabwaga igikombe cya shampiyona.
Super Cup yagombaga guhatanirwa n’amakipe ane arimo APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports.
APR FC yari yitezwe muri iri rushanwa nyuma yo kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka ushize w’imikino, birimo igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hazabaho impinduka ku buryo iri rushanwa rizakinwa nyuma y’icyemezo cya APR FC cyo kurivamo.


