bitmap_1200_nocrop_1_1_20251003194608257872_G2R8PkoWIAA6U1c

Tanganyika: Imirwano ya FARDC na Wazalendo yamenekeyemo amaraso 

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bakorana na zo barasaniye mu gace ka Kisengo gaherereye muri Teritwari ya Nyunzu yo mu ntara ya Tanganyika, hapfa abantu batanu.

Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama ni bwo iyo mirwano yabaye.

Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo Wazalendo batatu, mu gihe abandi babiri ari abasivile.

Umuyobozi w’agace ka Kisengo witwa Lukombe, yavuze ko imirwano yatangiye ubwo abarwanyi ba Wazalendo barasaga abasirikare bane ba FARDC bari bavuye ku burinzi mu mudugudu wa Kyoko, ku muhanda werekeza Panda.

Abo basirikare ngo barimo bagenda kuri moto.

Uyu muyobozi yavuze ko amasasu yari amaze iminsi yumvikana muri ako gace, ndetse ko mbere y’iyi mirwano hari hamaze kwicwa abandi barwanyi ba Wazalendo, na none mu mirwano yabahuje n’ingabo za FARDC.

Ibi byatumye abaturage basaba ko ingabo n’izindi nzego z’umutekano zongerwa muri Kisengo, kuko umutekano muke ukomeje kubabangamira mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Nyuma y’iriya mirwano, Ku wa Kane tariki ya 13 Kanama, abayobozi b’igisirikare muri Tanganyika bageze i Kisengo mu rwego rwo kugerageza kugarura ituze no guhosha umwuka mubi wari watewe na yo.

Ubuyobozi bw’igisirikare bwamaganye imyitwarire y’amatsinda amwe ya Wazalendo yiha inshingano zo kurinda umutekano, kandi izo nshingano zigomba kuba iza FARDC.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanganyika, Dox Donat Eale, na we yavuze ko abantu bagize uruhare muri iyi mirwano batemewe nk’abarwanyi ba Wazalendo, yungamo ko iperereza rigamije kumenya abateje imvururu muri Kisengo ryamaze gutangira; anaburira ko ubuyobozi buzafatira ibyemezo abazagaragara nk’abagize uruhare mu guteza umutekano muke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply