Ku itariki ya 12-13 Kanama 2026, abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda, hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo (nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe) na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bahuriye mu nama ya gatandatu y’Urwego Rushinzwe Guhuza ibikorwa by’Umutekano (JSCM) muri Ambasade ya Amerika i Genève mu Busuwisi.
RDC n’u Rwanda byemeye guteza imbere ingamba ebyiri zo gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington aho biherereye nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.
Impande zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga kuri izi ngamba zombi no kuzatanga ibitekerezo ku nama ya JSCM itaha.
Impande zemeye inama y’igenamigambi y’ibi bihugu uko ari bitatu mu Ukwakira 2026 izasozwa n’Itegeko rivuguruye ry’Ibikorwa rizayobora imihate yazo yahujwe.
Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yatanze ikiganiro ku byavuye mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Gaborone, muri Botswana, yabaye kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 25 Nyakanga 2026.
DRC yatanze ikiganiro cyayo ku kwambura intwaro, gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda inasubiza ibibazo by’abanyamuryango ba JSCM.
Nyuma y’ikiganiro cya DRC, JSCM yagiranye ikiganiro kuri interineti n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga umutekano muri DRC (MONUSCO) kugira ngo itange ubunararibonye bwayo mu bijyanye no kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi mu karere.
Guverinoma za DRC n’u Rwanda zashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo, na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ku nkunga yabo mu nzira yose yo gushaka amahoro, kandi zemeye kongera guteranira mu nama ya JSCM itaha ku itariki ya 16 kugeza ku ya 17 Nzeri i Genève.


