Gen. Edward Katumba Wamala uri mu basirikare bakomeye Uganda yagize, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 47 yari amaze mu gisirikare.
Gen. Katumba abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ku wa 31 Nyakanga 2026 yari amaze imyaka 47 akorera Uganda nk’umusirikare. Yavuze ko gutanga ubuhamya ku rugendo rwe rw’imyaka 47 mu gisirikare bidashobora gutandukanywa na Perezida Yoweri Museveni, wamushishikarije kujya mu gisirikare mu 1979.
Yavuze ko icyo gihe Museveni yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’ishyaka rya Uganda National Liberation Front (UNLF), akagira uruhare mu gushishikariza benshi mu bari urubyiruko kwinjira mu gisirikare no gukorera igihugu.
Katumba yavuze ko icyemezo yafashe icyo gihe ari cyo cyagize uruhare mu guhindura igice kinini cy’ubuzima bwe.
Ati: “Mu 1979, ubwo yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma ya UNLF, yashishikarije kandi atera benshi muri twe umwete wo kwinjira mu gisirikare no gukorera igihugu. Icyo cyemezo ni cyo cyagize uruhare mu kugena igice kinini cy’ubuzima bwanjye.”
Gen. Katumba kandi yavuze ko gukorera munsi ya Museveni nk’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda byamusigiye isomo rikomeye mu buzima bwe.
Yashimiye Museveni icyizere yamugiriye, ubujyanama ndetse n’amahirwe yamuhaye yo gukorera igihugu, avuga ko ari umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye kurusha abandi mu rugendo rwe.
Ati: “Gukorera munsi ye nk’Umugaba Mukuru w’Ikirenga byasize ikimenyetso kidashobora gusibangana ku buzima bwanjye. Ndacyamushimira cyane icyizere, ubujyanama n’amahirwe yo gukorera igihugu.”
Katumba yavuze ko mu gusoza igice cy’umwuga we wa gisirikare, atibagiwe abandi bayobozi ndetse na bagenzi be bagize uruhare mu rugendo rwe rw’imyaka 47, ariko ashimangira ko Museveni ari umwe mu bantu bafite umwanya ukomeye muri urwo rugendo.
Katumba yatangiye umwuga wa gisirikare mu 1979, nyuma aza kuzamuka mu ntera kugeza ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF) hagati ya 2013 na 2017.
Yabaye kandi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ndetse aba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda mbere yo kwinjira muri Guverinoma, aho yabaye Minisitiri ushinzwe Umurimo n’Ubwikorezi.


