HPEmLqiXMAA-8di_copy_1000x673

Gen. Muganga yakiriye amatsinda ya ba Ofisiye bo muri Zimbabwe na Sri Lanka 

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Mubarakh, ku wa Kane yakiriye ku cyicaro gikuru cya RDF, itsinda rya Ofisiye Bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe basozaga urugendoshuri rwamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi no gusangizanya ubunararibonye bw’u Rwanda  ku mutekano, imiyoborere myiza no kwiyubaka nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu ijambo yabagejejeho, Gen MK Mubarakh yavuze ko uru rugendoshuri rugaragaza umubano mwiza kandi ugenda urushaho gushinga imizi hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Zimbabwe.

Yashimangiye ko gahunda nk’izi zo gusurana no gusangizanya ubumenyi zifasha gukomeza umubano no guteza imbere ubufatanye kandi bugirira akamaro ingabo z’ibihugu byombi.

Gen. Mubarakh Muganga kandi yakiriye intumwa zigizwe n’abasirikare bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Sri Lanka.

Izi ntumwa zasozaga uruzinduko rw’ibyumweru bibiri zagiriye mu Rwanda, zigamije kunguka ubumenyi ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu mibereho n’ubukungu ndetse no kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu, ndetse no mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo yabagejejeho, Gen MK Mubarakh yashimangiye ubucuti bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Sri Lanka, anashimira Ingabo za Sri Lanka ku ruhare rwazo rukomeye mu kuzamurira ubumenyi n’ubunyamwuga Ingabo z’u Rwanda binyuze mu mahugurwa zihabwa mu mashuri atandukanye ya gisirikare yo muri Sri Lanka.

Yakomeje ashimangira akamaro k’ingendo nk’izi z’amasomo, avuga ko ari urubuga rwiza rwo kurushaho gusobanukirwa no kwegerana hagati y’impande zombi, gukomeza umubano, no gushakira hamwe uburyo bushya bw’ubufatanye bufitiye akamaro Ingabo z’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply