IMG-20260807-WA0012

Goma: AFC/M23 yashyizeho abashinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23), ku wa Gatatu, itariki ya 5 Kanama 2026, ryatangaje ishyirwaho ry’umuyobozi w’ishami n’abamwungirije babiri bashinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Ibi byatangajwe mu mwanzuro washyizweho umukono na Bertrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23.

Hashingiwe kuri uyu mwanzuro, Jean-Philippe Chubaka Mashamba yashyizweho nk’umuyobozi w’Ishami ry’Ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu.

Hanashyizweho abayobozi babiri bungirije muri iryo shami: Shyaka Jean-Paul ushinzwe ivugurura ry’inzego z’ubutabera, na Mugisa Tibasima Emmanuel ushinzwe uburenganzira bwa muntu.

Iri huriro rirwanya ubutegetsi rivuga ko uyu mwanzuro ari igice cy’igikorwa gikomeje cyo kongera imbaraga mu rwego rw’ubutabera mu duce rigenzura nk’uko bitangazwa na Kivu Morning Post.

“Hashingiwe ku mpamvu zikomeye zo gusubiza ibyifuzo by’abaturage bijyanye n’ubutabera no kubona ubutabera, hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu muryango,” nk’uko bigaragara muri uwo mwanzuro.

Inyandiko yongera gushimangira ko “ubutabera ari inkingi ya mwamba ya buri muryango wifuza ituze, ubutabera n’iterambere,” ikanagaragaza “ibyifuzo byagaragajwe n’abaturage bo mu bice byabohowe” ndetse n’”uko bikeneye byihutirwa” gusubizwa.

Uyu mwanzuro, wasinywe na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC mu bya politiki, ubutegetsi, amategeko na diplomasi, wemejwe na Corneille Nangaa Yobeluo, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23.

Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje gushyiraho inzego z’ubutegetsi n’izindi nzego mu duce yafashe igenzura nyuma yo kwegera imbere cyane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply