Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), rwatangaje ko rwafunze izindi nganda zirenga 100 zakoraga inzoga z’inkorano n’izindi zitubahirizaga ibisabwa n’amategeko, mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bw’abaturage.
Iki cyemezo gikurikiye ibikorwa by’ubugenzuzi bwakajijwe nyuma y’aho hafatiwe ingamba zikomeye ku nganda umunani zari zizwiho gukora inzoga zizwi nk’ibyuma”, nyuma yo guteza ikibazo cyatumye abantu benshi bajyanwa kwa muganga ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Rwanda FDA yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe hirya no hino mu gihugu bwagaragaje ko hari inganda nyinshi zakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, zirimo izakoraga inzoga z’inkorano cyangwa izitubahirizaga ibisabwa mu rwego rw’isuku, ubuziranenge n’umutekano w’ibinyobwa.
Mu ngamba zafashwe harimo gufunga izo nganda, guhagarika ibikorwa byazo no gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa.
Abaturage basabwe kwirinda kugura cyangwa kunywa inzoga batazi inkomoko yazo, izitagira ibirango byemewe cyangwa izigurishwa mu buryo butemewe, kuko zishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima.
Rwanda FDA yavuze ko ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa bizakomeza mu gihugu hose, ishimangira ko nta ruganda ruzihanganirwa narwo ruzaba rutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubuziranenge.
Ibi bibaye mu gihe Leta ikomeje gukaza ingamba zo guhashya ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, cyane cyane ibinyobwa bikorerwa mu buryo butizewe cyangwa bikaba birimo ibinyabutabire bishobora guteza uburozi.
Urutonde rw’inganda 101 zafunzwe



