Perezida Paul Kagame yavuze ku nshuro ya mbere ku nganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge ziherutse gufungwa, ashimangira ko icyatumye hafatwa izi ngamba ari uko ibyo binyobwa byatezaga impfu nyinshi, aho hari ubwo ku munsi hapfaga abantu bagera ku 100.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama, mu kiganiro yahaye abanyamakuru.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Leta y’u Rwanda yafunze inganda zirenga 130 zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge inahagarika gutumiza bimwe mu binyobwa byaturukaga hanze y’igihugu, nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko hari abantu bagiye bapfa kubera inzoga.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badakwiye guta umwanya ku byavuzwe nyuma y’uko ziriya nganda zari zimaze gufungwa, ahubwo ko bagomba kwibanda ku bigaragara n’ibyo babona biba, by’umwihariko ubuzima bw’abantu bwagiye butakara.
Ati: “Ibyo binyobwa bidafite ubuziranenge na gakeya ndetse bihitana abantu, twahera aho ngaho. Twakibaza tuti ‘ariko ibi ni byo? Byica abantu? Byishe abantu?’ Tugahera aho honyine. Igisubizo ugishaka wese aragifite. Byica abantu, byishe abantu ndetse batagira umubare.”
Perezida Kagame yavuze ko abapfuye atari umuntu umwe cyangwa babiri, ahubwo ko hari n’ubwo hapfaga n’abantu 100 mu munsi umwe.
Ati: “Bapfaga ari 20, 30, 50 ndetse hari ubwo hapfuye abagera mu 100 ku munsi umwe. Ugiye gushyira hamwe abamaze gupfa mu mwaka urumva uko bangana.”
Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu bantu bazize ibyo binyobwa bahitaga bapfa nyuma yo kubinywa, mu gihe abandi bo bapfaga nyuma y’igihe runaka, ariko ko byose byerekana uburemere bw’ikibazo.
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko ikibazo kitari gusa ibinyobwa byakorewaga mu Rwanda, kuko hari n’ibyinjizwaga biturutse hanze y’igihugu na byo byagiraga ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ku bijyanye n’abafite inganda n’abacuruzi bahombye nyuma y’ifungwa ry’izo nganda, Perezida Kagame yateye utwatsi imvugo zishingiye ku kubagirira impuhwe kurusha abantu bazize ibyo binyobwa.
Yavuze ko igihugu kitagomba gushyira imbere inyungu z’abakora cyangwa bacuruza ibinyobwa bishobora kwica abantu, mu gihe hari abaturage bapfa umunsi ku wundi.
Ati: “Reka dufate nk’uruganda cyangwa uburyo abantu bateguye ibyo binyobwa, byaba ari mu ruganda, byaba mu rugo, byaba ari hehe, byishe abantu uyu munsi, birongeye wowe ibyo ukora byishe abandi uwundi munsi. Birongeye byishe abandi ahandi ikindi gihe. Ubwo ukavuga ngo urakora iki se?”
Perezida Kagame yashimangiye ko ari yo mpamvu Leta yafashe ingamba zikomeye, zirimo gufunga inganda n’ibindi bikorwa byagaragayeho gukora cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Yavuze kandi ko hari abayobozi bo mu nzego zishinzwe ubuziranenge batangiye gukurikiranwa nyuma yo gutabwa muri yombi, kuko hakekwa ko hari uruhare bagize mu gutuma ibyo binyobwa bigera ku isoko kandi bitujuje ibisabwa.
Ati: “Bamwe muri aba rero ndibwira ko babifitemo uruhare, ndetse bashobora kuba bafite n’uruhare muri izo nganda cyangwa se abafite izo nganda babahuma amaso bakareka ibintu byabo bigahita bikajya kwica abantu. Njye ni ko ntekereza, ariko noneho bazabyisubiriza igihe bakurikiranweho ibyo ngibyo.”
Perezida Kagame yavuze ko igihugu gifite uburenganzira bwo “kubaza impamvu abaturage bapfa, aho kwibaza impamvu hafatwa ingamba zo gukumira ibicuruzwa bibica.”
Yashimangiye ko Leta itazakomeza kurebera ikibazo cy’ibinyobwa byica abantu, ndetse avuga ko yiteguye guhangana n’abazagira uruhare mu bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kugira ngo ibintu bisubire ku murongo.


