Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Leta itari kurebera mu gihe inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe ziri kumara abaturage.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2026, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa RBA ku bihombo abashoramari bahuye nabyo biteye no guca izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yagize ati ” Ku bijyanye n’ibyo bibazo, ntidukwiriye kureba ku byo abantu bavuga gusa kuko abantu bavuga byinshi bitewe n’imyumvire yabo cyangwa ibyo bifuza. Dukwiriye kongeraho ibimenyetso bifatika bihari, ko ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge koko byishe abantu babinyoye. Byishe abantu, umubare munini. Si umwe, si babiri, 20 hano, 30 hariya. Hari n’umunsi byishe abantu barenga 100, aha ndavuga ku munsi umwe. Urebye imibare y’abapfuye mu mwaka wabyumva. Mbere yo kureba ku kazi n’inganda, reka turebe dusubize ikibazo cy’ubuzima bw’abantu(…)”
Nyakubahwa Perezida Kagame yakomeje ati ” Ubwo igihugu cyarebera? Ubwo se icyo gihugu wavuga ko kiyoborwa gite?”


