abarimu_reb_rwanda

Abarimu bo mu mashuri abanza basabwe gusubira ku ishuri

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu basanzwe bigisha mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi ya A2 bahawe igihe ntarengwa cy’imyaka itanu cyo kuba bamaze kuzamura urwego rw’amashuri bakabona A1.

Iyi gahunda ije nyuma y’ivugurura ry’imyigishirize mu mashuri nderabarezi (TTC), aho abanyeshuri bazajya biga imyaka itanu aho kuba itatu, bakarangiza bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, ari yo A1.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko igihe cy’imyaka itanu cyashyizweho kugira ngo abarimu bafite A2 babone umwanya uhagije wo gukomeza amashuri. Nyuma y’icyo gihe, umwarimu mushya uzaba ashaka kwinjira mu mwuga wo kwigisha, ndetse n’uzaba asanzwe mu kazi, azasabwa kuba afite A1.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko Leta izakomeza gufasha abarimu bafite ubushobozi buke, ariko ko atari buri mwarimu wese uzabona ubwo bufasha.

Yasobanuye ko abarimu bagomba gutangira gutegura hakiri kare uburyo bazakomeza amashuri, kugira ngo igihe ntarengwa nikirangira bazabe bujuje ibisabwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply