Abaturage bo mu mujyi wa Bujumbura bagaragaje agahinda kenshi, nyuma y’uko inkongi ikomeye yibasiye inyubako ebyiri z’ubucuruzi zizwi nka “Chez Ndayizamba” na “Le Parisien”.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi, mu gihe abayobozi bakomeza kuvuguruzanya ku ntandaro y’iriya nkongi.
Bamwe mu baturage bari aho iriya nkongi yabereye mu gihe yabaga, bavuze ko batanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe ku cyateye inkongi.
By’umwihariko, banenze ibyatangajwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, wavuze ko umuriro ushobora kuba waratewe n’ipasi y’amakara.
Abaturage bavuga ko bibabaje kuba umutegetsi mukuru yarahise atangaza icyateye inkongi mu gihe nta perereza ryimbitse ryari ryatangira cyangwa ngo risobanure mu buryo budashidikanywaho inkomoko y’umuriro.
Basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’inkongi, kandi ibyavuye muri iryo perereza bigashyirwa ahagaragara.
Mu mezi ashize, inkongi nyinshi zimaze kwibasira amasoko n’ahandi hantu h’ubucuruzi mu Burundi.
Ku wa 9 Nyakanga 2026, isoko rya Ngozi, mu Ntara ya Butanyerera, ryibasiwe n’inkongi.
Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Kamena 2026, inkongi yibasiye isoko ry’ibibaho rya Jabe, mu Mujyi wa Bujumbura.
Isoko rya Kinama, na ryo ryo mu Mujyi wa Bujumbura, ryahiye ku wa 7 Gicurasi 2026, mu gihe isoko rya Rugombo, muri Komini Cibitoke, ryibasiwe n’inkongi ku wa 29 Gicurasi 2026.
Si ubwa mbere Visi Perezida Bazombanza atangaza icyateye inkongi cyangwa impanuka mbere y’uko iperereza ryimbitse rikorwa.
Mu gitondo cyo ku wa 7 Ukuboza 2021, ubwo yari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yatangaje ko inkongi yari yibasiye Gereza Nkuru ya Gitega yatewe n’insinga z’amashanyarazi.
Icyakora, iperereza ryakozwe nyuma ryaje gutangaza ko iyo gereza yaba yarashyizweho umuriro n’abakozi b’iperereza bari bayobowe na Gérard Ndayisenga.
Ibi kandi byibutsa ibyabaye muri Werurwe 2026, ubwo ibisasu byaturikiraga muri Camp Base. Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi yavuze ko ibyo byatewe na ‘court-circuit’ mu bubiko bw’intwaro.
Nyuma y’iminsi ibiri, Perezida Évariste Ndayishimiye yamuvuguruje, avuga ko muri ubwo bubiko nta mashanyarazi ahaba.
Ndayishimiye avuga kuri ziriya nyubako ziheruka gushya, yihanganishije abacuruzi bahishije ibicuruzwa byabo, yizeza ko hagomba gukorwa iperereza.
Polisi y’u Burundi mu cyumweru gishize yo yatangaje ko itazi icyatwitse ziriya nyubako ebyiri.
Ibi byose byongeye kubyutsa impaka ku buryo bamwe mu bayobozi bihutira gutangaza inkomoko y’impanuka cyangwa inkongi mbere y’uko iperereza rikorwa kandi ibyavuye muri iryo perereza bigatangazwa.
Ku baturage basabye iperereza ryimbitse ku nkongi yabereye kuri “Chez Ndayizamba” na “Le Parisien”, ikibazo gikomeje kuba ukumenya icyateye uwo muriro n’icyatumye ukwira ku buryo bwihuse.


