Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya, (FKF), ryamaganye urugomo n’akaduruvayo byagaragaye kuri Nyayo National Stadium nyuma y’umukino wa FKF Super Cup wahuje Gor Mahia na Tusker FC ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026.
Tusker FC yatsinze Gor Mahia ibitego 3-1, ariko ibirori byo gushyikiriza ikipe yegukanye igikombe birangira bihindutse imvururu, ubwo bamwe mu bafana binjiraga mu kibuga ndetse hakangiza bimwe mu bikoresho.
Polisi yahise ikoresha ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo gutatanya aba bafana.
FKF yavuze ko nta mwanya w’urugomo, kwangiza imitungo, gutera ubwoba cyangwa ibikorwa bishobora gushyira mu kaga abakinnyi, abafana, abanyamakuru, abasifuzi n’abashinzwe umutekano.
Muri ayo makimbirane, biravugwa ko bamwe mu bashinzwe umutekano bakoresheje imbaraga z’umurengera. Hari abatangabuhamya bavuze ko igisasu cya mbere cy’imyuka iryana mu maso cyatewe mu bafana, bikaba byarushijeho gukaza umwuka mubi hagati yabo n’abashinzwe umutekano.
Hari kandi amashusho bivuga ko umupolisi yarashe ikintu bivugwa ko ari isasu ku mufana, mu gihe undi mupolisi yagaragaye yirukankana abafana afite imbunda. Ibi byose ariko FKF yavuze ko bigomba kubanza gukorerwa iperereza kugira ngo ukuri kwabyo kumenyekane.
Abanyamakuru bari bitabiriye umukino na bo bagizweho ingaruka n’uru rugomo. Raporo zivuga ko bamwe mu bashinzwe umutekano bashatse gutegeka abanyamakuru gusiba amashusho bari bafashe kuri telefoni na camera.
Hari n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi akubita umunyamakuru uzwi mu bijyanye n’umupira w’amaguru, nyuma yo kugerageza gutabara bagenzi be bari bahanganye n’abashinzwe umutekano.
FKF yavuze ko izasuzuma amashusho y’umukino, raporo z’abasifuzi n’amakuru azatangwa n’abandi bireba kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’ababigizemo uruhare.
Perezida wa FKF, Hussein Mohamed, yavuze ko kubahiriza amategeko no kubazwa inshingano bigomba gukorerwa buri wese, yaba abafana, abayobozi b’amakipe, abashinzwe umutekano cyangwa abandi bakozi bari ku kibuga.


