Twirwaneho na M23 barigamba guhera isomo FARDC na FDNB muri Rugezi na Point-Zéro

Umutwe wa Twirwaneho urigamba ko wahaye isomo ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, ubwo ryageragezaga kugaba igitero ku birindiro byawo na AFC/M23 mu bice bya Rugezi na Point-ZĂ©ro muri Kivu y’Amajyepfo. Ibi byatangajwe na Colonel Rugabo FidĂšle wo muri Twirwaneho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 21 Kanama […]

Minisitri Nduhungirehe yahaye ikaze umukinnyi wa RDC ugiye kujya yambara ‘Visit Rwanda’

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahaye ikaze myugariro Aaron-Wan Bissaka, nyuma yo kwerekeza mu kipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza. Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yahaye ikaze uyu myugariro w’iburyo agira ati: “Urakaza neza muri Aston Villa, Aaron-Wan Bissaka. #VisitRwanda.” Bissaka w’imyaka 28 y’amavuko usanzwe […]

M23 yafashe uduce twinshi muri Masisi, FARDC ihungira Walikale

Umutwe wa AFC/M23 ku wa Kane tariki ya 20 Kanama, wafashe uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mirwano yongeye kubura hagati yawo n’ingabo n’imitwe irwana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka muri uyu mutwe avuga ko wafashe uduce turimo Gashovu, Kabona, Kigali, Katugunda, Lemeka, Kadahandwa na Miruta. […]

Ni iki gituma Perezida Ndayishimiye ahora ajya i Kinshasa?

Uruzinduko rwa Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), rwongeye gutera ibibazo ku mpamvu zituma uyu mukuru w’igihugu agenda i Kinshasa kenshi, mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ikomeje. Ku wa 20 Kanama 2026, Ndayishimiye yagiye i Kinshasa mu ruzinduko rwari rwatangajwe ku mugaragaro ko rugamije kwitabira ibirori […]

Amerika ifite ideni rya tiriyali 40 z’amadorali

Umwenda w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wageze ku rwego rutigeze rubaho, aho wamaze kurenga tiriyali 40 z’amadolari, ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu. Amakuru yatangajwe n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US Treasury, ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, agaragaza ko umwenda ukomeje kwiyongera ku muvuduko ukomeye. Ibi bikomeje […]

Inyubako Gallerie Ndayizamba na Le Parisien zahiye

Inyubako ebyiri nini zirangirizwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura, zitwa; Gallerie Ndayizamba na Le Parisien zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya. BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ivuga ko abaturage batuye hafi y’aho izo nyubako ziri bavuga ko babonye ibirimi by’umuriro bidasanzwe n’umwotsi mwinshi w’umukara byazamutse mu kirere. Abo baturage bavuga ko imodoka eshatu zitwara abashinzwe […]

MINEDUC yanenzwe ko uwahize abandi mu bizamni bya ‘Tronc Commun’ atabonetse mu itangwa ry’ibihembo

Abantu batandukanye kuri X yahoze yitwa Twitter bagaragaje ko banenze Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku kuba itaratumiye Uwamariya Leontine, wize kuri ISF Nyamasheke,akaba ari we wagize amanota ya mbere mu gihugu cyose mu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange (O’level/Tronc Commun) ariko ntagaragarare mu itangwa ry’ibihembo ry’abahize abandi ryabereye muri Camp Kigali kuwa 20 Kanama 2026. Muri […]

Amerika igiye guha Iran ibihano bikakaye kurusha ibindi mu mateka

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye gushyiraho ibihano bikomeye cyane kuri Iran, mu rwego rwo kongera igitutu cy’ubukungu kuri Tehran no kuyihatira guhagarika intambara imaze hafi amezi atandatu mu Burasirazuba bwo Hagati. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ikigega, Scott Bessent, yavuze ko ibyo bihano bizaba “bikakaye kurusha ibindi mu mateka”. […]

Ba ‘Jenerali’ 19 ba UPDF bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyasezereye ku mugaragaro abasirikare bakuru 19 bafite ipeti rya Jenerali, nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu gisirikare. Aba basirikare basezerewe ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, mu muhango wabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe. Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Yoweri Kaguta Museveni. […]

Nyuma y’u Rwanda, u Burundi na bwo bwatangiye gufunga inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Nyuma y’uko u Rwanda rutangije igikorwa gikomeye cyo gufunga inganda zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ibisabwa, u Burundi na bwo bwatangiye gufata ingamba zikomeye zo kugenzura no guhagarika ibikorwa by’inganda zikora ibinyobwa binyuranyije n’amategeko. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, muri Komine Kirundo yo mu Ntara ya Butanyerera, hafunzwe inganda eshatu zikora ibinyobwa, mu […]