Umwenda w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wageze ku rwego rutigeze rubaho, aho wamaze kurenga tiriyali 40 z’amadolari, ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu.
Amakuru yatangajwe n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US Treasury, ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, agaragaza ko umwenda ukomeje kwiyongera ku muvuduko ukomeye.
Ibi bikomeje guteza impungenge mu bukungu, kuko Amerika ikomeza gukoresha amafaranga menshi kurusha ayo yinjiza, bigatuma ikomeza gufata amadeni mashya.
Umwenda wa Amerika wiyongereye hafi inshuro ebyiri ugereranyije na Mutarama 2017, ubwo wari hafi tiriyali 19.95 z’amadolari.
Mu gihe cya manda ya mbere ya Perezida Donald Trump, umwenda wa Leta wariyongereyeho hafi tiriyali 7.8 z’amadolari, ahanini bitewe n’amafaranga menshi yakoreshejwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Mu myaka ine y’ubutegetsi bwa Joe Biden, umwenda wongeyeho hafi tiriyali 8.4 z’amadolari.
Kuva Trump yongera gutangira manda ye ya kabiri muri Mutarama 2025, umwenda wariyongereyeho hafi tiriyali 3.8 z’amadolari.
Ikindi kigaragaza umuvuduko w’izamuka ryawo ni uko umwenda wageze kuri tiriyali 39 z’amadolari muri Werurwe 2026, bivuze ko mu gihe kitarenze amezi atanu hiyongereyeho andi tiriyali imwe.
Abasesenguzi bavuga ko hari impamvu nyinshi zituma umwenda ukomeza kuzamuka.
Imwe muri zo ni amafaranga menshi Leta ikoresha mu bihe by’ibibazo bikomeye. Ikibazo cy’ubukungu cyo mu 2007–2009 ndetse n’icyorezo cya Covid-19 byatumye Leta yongera gukoresha amafaranga menshi kandi igafata amadeni.
Ikindi ni uko imisoro Leta ikusanya idahagije ugereranyije n’amafaranga ikoresha, cyane cyane mu bijyanye na pansiyo, ubuvuzi n’izindi serivisi z’abaturage.
Amerika ikoresha hafi tiriyali 7 z’amadolari buri mwaka, kandi hafi 60% byayo bijya muri Social Security, Medicare na Medicaid, ubuvuzi bw’abasirikare bavuye ku rugerero n’izindi gahunda.
Ikindi kibazo ni amafaranga Amerika imaze kwishyura ku nyungu z’amadeni.
Kugeza ubu, Leta ya Amerika ikoresha hafi tiriyali 1.1 z’amadolari buri mwaka mu kwishyura inyungu z’umwenda.
Aya mafaranga amaze kurenga ayo Amerika ikoresha mu rwego rw’ingabo, ndetse inyungu z’umwenda ziri mu bice binini by’ingengo y’imari ya Leta.
Abahanga bavuga ko uko umwenda ukomeza kwiyongera, ari nako amafaranga yo kuwishyura ashobora gukomeza kwiyongera, bikagira ingaruka ku yandi mafaranga Leta ikenera.
Mu gihe umwenda ukomeje kuzamuka, ubutegetsi bwa Donald Trump bwafashe ingamba zo kugabanya imisoro.
Mu 2017, Trump yashyizeho itegeko ryagabanyije umusoro ku nyungu z’ibigo, uva kuri 35% ugera kuri 21%.
Mu 2025, ubutegetsi bwe bwakomeje iyo gahunda binyuze mu itegeko rizwi nka “One Beautiful Bill Act”, ryashyigikiye ko igabanyirizwa ry’imisoro ryo mu 2017 rikomeza.
Abanenga izi politiki bavuga ko kugabanya imisoro mu gihe Leta isanzwe ikoresha amafaranga menshi bishobora kongera icyuho kiri hagati y’amafaranga Leta yinjiza n’ayo ikoresha.
Hafi 80% by’umwenda wose wa Amerika, bingana na tiriyali hafi 32 z’amadolari, ni umwenda Leta ibereyemo abashoramari bo muri Amerika ndetse n’abo mu mahanga.
Mu gihugu imbere, abo Amerika ibereyemo amafaranga barimo Federal Reserve, amafaranga y’izabukuru, amabanki, inzego z’ibanze, ibigo n’abantu ku giti cyabo.
Mu mahanga, Amerika ibereyemo ibihugu bitandukanye ndetse n’abashoramari mpuzamahanga.
Mu 2025, Amerika yari ifitiye Ubuyapani umwenda wa hafi tiriyali 1.203 z’amadolari, Ubwongereza hafi miliyari 889 z’amadolari, naho Ubushinwa bugera kuri miliyari 683 z’amadolari.
Abahanga mu bukungu bavuga ko umwenda munini kandi ukomeza kwiyongera ushobora kugira ingaruka ku bukungu bwa Amerika mu gihe kirekire.
Harimo kuzamuka kw’inyungu ku nguzanyo, kugabanuka kw’ishoramari ry’abikorera, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ndetse no kugabanuka kw’ubushobozi bwa Leta bwo gukoresha amafaranga mu zindi gahunda.
Ikigo cya Congressional Budget Office (CBO) giteganya ko umwenda uzava ku kigero cya 101% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu 2026, ukagera kuri 120% mu 2036.
Abasesenguzi bavuga ko niba iki kibazo kidakemutse, bishobora gutuma mu myaka iri imbere Leta ihatira abaturage kwishyura imisoro myinshi cyangwa ikagabanya amafaranga itanga muri gahunda zimwe na zimwe z’imibereho.
Kuba Amerika ari igihugu gifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’isi bituma ikibazo cy’umwenda wayo kitaba ikibazo cy’Abanyamerika gusa. Ikibazo gikomeye cy’ubukungu muri Amerika gishobora kugira ingaruka no ku masoko y’imari ndetse n’ubukungu bw’ibindi bihugu ku isi.
Abahanga bavuga ko intambwe ya mbere ikwiye kuba iyo guhagarika kongera amadeni mashya no gushyiraho gahunda ihuriweho n’amashyaka yombi yo kugabanya icyuho kiri hagati y’amafaranga Leta yinjiza n’ayo ikoresha.


