Umutwe wa Twirwaneho urigamba ko wahaye isomo ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, ubwo ryageragezaga kugaba igitero ku birindiro byawo na AFC/M23 mu bice bya Rugezi na Point-Zéro muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byatangajwe na Colonel Rugabo Fidèle wo muri Twirwaneho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 21 Kanama 2026, aho yavuze ko ririya huriro ryahuye n’igihombo gikomeye.
Rugabo yavuze ko nyuma y’iyi mirwano, ingabo z’ihuriro zahise zisubira inyuma, zerekeza mu bice birimo kwa Mulima na Nagatete.
Ati: “Ku wa 21 Kanama 2026, FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo bagerageje gutera ibirindiro byacu biri mu Rugezi na Point-Zéro. Abo banzi b’amahoro bahuye n’igihombo gikomeye. Barimo guhunga berekeza kwa Mulima na Nagatete.”
Col. Rugabo yavuze imyato ingabo za AFC/M23, ashimangira ko byanga bikunze iri huriro rizatsinda intambara.
Rugabo yavuze ibi, mu gihe mu masaha yatambutse AFC/M23 biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira, yo yari yashinje ingabo za Leta kwibasira abaturage.
Kanyuka yavuze ko mu gace ka Luntukulu kari ku murongo wa Nzibira, abasirikare n’abarwanyi bo muri iri huriro bishe abaturage benshi barimo abagore n’abana, nyuma bakagerageza kubagaragaza nk’abarwanyi cyangwa abayoboke ba AFC-M23.
Uyu muvugizi kandi yavuze ko ku murongo wa Minembwe hakomeje ibitero by’ibisasu ku baturage, birimo ibigabwa na drone za kamikaze ndetse na TK-6, avuga ko byahitanye abantu kandi bikangiza ibikorwa remezo by’abasivili.
Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto y’abaturage bigaragara ko bishwe.
Kanyuka yashinje bimwe mu bihugu mu rwego rwa politiki, dipolomasi n’imari, ndetse no gukorana n’amasosiyete yigenga akora ibikorwa bya gisirikare gushyigikira Kinshasa muri buriya bugizi bwa nabi, anenga Umuryango Mpuzamahanga kuba ukomeje kuruca ukarumira.


