MINEDUC

MINEDUC yanenzwe ko uwahize abandi mu bizamni bya ‘Tronc Commun’ atabonetse mu itangwa ry’ibihembo

Sangiza iyi nkuru

Abantu batandukanye kuri X yahoze yitwa Twitter bagaragaje ko banenze Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku kuba itaratumiye Uwamariya Leontine, wize kuri ISF Nyamasheke,akaba ari we wagize amanota ya mbere mu gihugu cyose mu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange (O’level/Tronc Commun) ariko ntagaragarare mu itangwa ry’ibihembo ry’abahize abandi ryabereye muri Camp Kigali kuwa 20 Kanama 2026.

Muri uwo muhango nibwo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yatangaje ko mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025/26,  Uwamariya Leontine ari we wahize abandi akagaira amanota 98.7%.

Nk’uko byari biri kugenda ku bandi banyeshuri bahize abandi, umusangiza w’amagambo yavuze ko Uwamariya Leontine we atabonetse, ko ” Niba yahageze bamumenyesha.” Byarangiye uyu mukobwa atabonetse gusa hibazwa impamvu atabonetse kuri uyu munsi w’ingenzi mu buzima bwe bwo kwiga.

Nyuma y’ibi, umunyamakuru Sam Kabera yanditse kuri X agira ati” Ikibazo nibajije kandi namwe munsubize, ni gute umwana wa Nyamasheke n’uwo muri Gasabo babaye bose aba mbere hagahamagarwa umwe wa Kigali!”

Uyu munyamakuru avuga ko  we yabashije kumenya uko byagenze maze asanga  Uwamariya Leontine atari i Nyamasheke iwabo, ko ahubwo muri iyi minsi ari kubarizwa mu Kagari ka Mushaka, Umurenge wa Rwimnbogo wo mu Karere ka Rusizi.

Uyu Sam Kabera yanditse kuri X ko Uwamariya yamubwiye ko  nta muntu n’umwe wigeze amubwirako azaza i Kigali, avugako yababajwe no kumva bavuga ko atarahagera kandi nta muntu wigeze amubwira.

Abajijwe niba yari kuba yiteguye kuza i Kigali yasubijeko igihe cyose iyo bahamagara ababyeyi be bari baniteguye kumuherekeza,avuga ko yiyumvagamo kuzatsinda kuko yari aziko yakoze neza ikizamini.

Ababyeyi be  nabo ngo babwiye Sam Kabera ko bababajwe no kumva bavuga ko umwana wabo adahari ngo ahabwe ibihembo n’abandi cyangwa ngo anifotozanye n’abayobozi nk’urwibutso.

Uyu munyeshuri yifuza ko igihe cyose bazamuha ibihembo bye yazahabwa amahirwe agafatwa n’amafoto ari kumwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi.

Minisiteri y’Uburezi yavuze kuri iki kibazo, ivuga ko ayo makuru yatangajwe na Sam Kabera atari impamo. Kuri X MINEDUC yagize iti ” Sam, aya makuru ni impuha. (1) Nta mpamvu n’imwe yatuma adahamagarwa, ahubwo (2) umurongo we ntiwabonetse/ ciyemo. (3) Ibihembo bye azabihabwa igihe cyose azabonekera.”

Ibyo kubahiriza icyifuzo cyo kwifotozanya n’abayobozi muri iyo minisiteri ntacyo yabivuzeho.

Mu batanze ibitekerezo  kuri iyi ngingo, hari abagaragaje ko ibi bintu bitumvikana. Uwitwa Didace Niyifasha kuri X, yibajije ibibazo byinshi, ati ” Ubu se habuze umurongo we habura na Numero y’ikigo yigaho?mubura izo ku murenge atuyemo cyangwa Akarere ka Nyamasheke mubura numero yaho? ngo babwire ababyeyi be?”

Abenshi bahurije ku kunenga Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bagaragaza ahanini ko itakoze ibishoboka byose ngo ivugane n’izindi nzego z’uburezi n’iz’ubutegetsi mu Karere ka Nyamasheke bityo Uwamariya Leontine aboneke mu itangwa ry’ibihembo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply