Ku myaka umunani aba yatangiye kunywa inzoga-Agatama karaca ibintu mu gihugu mu gihugu gituranye n’u Rwanda

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) bwagaragaje ko muri Uganda, umwana w’imyaka umunani aba yatangiye gusoma ku nzoga. Ubu bushakashati bwiswe ” Uganda Alcohol Report” nk’uko Daily Monitor yabitangaje, buravuga ko umuturage wa Uganda umwe ku mwaka aba anyoye litiro z’inzoga itavangiye zingana na 12.21, ingingo ituma iki gihugu kiza ku isonga muri Afurika […]
Ntabwo twari tuziko twishe umuntu ufitiye igihugu akamaro-Abarimo Munyaneza ku rupfu rwa Kapiteni wa Villa SC

Abagabo barimo Munyaneza Bashir uzwi nka ‘Jemo’, Magoba Samuel n’undi witwa Frank bavuga ko batari bazi neza ko uwo bakoreye ubugizi bwa nabi ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, ubwo bisobanuraga ku rupfu rwa Kapiteni w’Ikipe ya Villa SC, David Owori, akaba yari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Aba basore babigarutseho ubwo bahatwaga ibibazo kuri Sitasiyo […]
Umuyobozi wa Rwanda FDA yafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwataye muri yombi abantu 17 barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu. Uyu muyobozi yafatanwe n’abandi bayobozi bo muri iki kigo yari abereye umuyobozi ndetse n’abandi bo mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB) no mu nzego z’ibanze. Aba bakurikiranweho ibyaha bifitanye […]
Umushakashatsi yibajije ikiri inyuma y’ ibibera mu Byangabo

Umushakashatsi n’umusesenguzi w’ibya politiki, imiyoborere n’iterambere, ukomoka muri Uganda, Frederick Golooba-Mutebi, yibajije igituma ku buryo ako gace ko mu Karere ka Musanze gahoramo urujya n’uruza rwinshi n’urusaku rw’abantu n’ibikorwa bitandukanye. Abinyujije kuri X, Mutebi ati ” Hari ikintu kidasanzwe kandi gishimishije ku mujyi wa Byangabo wo mu Karere ka Musanze. Haba harimo urujya n’uruza rwinshi […]
Kenya yanyuranyije na Rwanda FDA ku ihagarikwa ry’ibinyobwa birimo Gilbey’s

Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya (KEBS) cyanyuranyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) ku ihagarikwa by’agateganyo ry’inzoga zengerwa muri Kenya, zigacuruzwa ku isoko ry’ u Rwanda zirimo iyari ikunzwe n’abatari bake yitwa Gilbey’s. Mu itangazo KEBS yashyize hanze kuwa 11 Kanama 2026, rijyanye n’iri hagarikwa ryakozwe na Rwanda FDA, iki kigo kivuga ko […]
Nta baruwa ya APR twakiriye-FERWAFA

Umunyambanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe yatangaje ko kugeza ubu nta rwandiko ruvuye mu Ikipe ya APR FC bakiriye, ruvuga ko batazakina imikino ibiri mu guhatanira igikombe cya Super Cup. Mugabe mu kiganiro yagiranye na Radiotv10 kuri uyu wa 10 Kanama 2026, yavuze ko nta baruwa ya APR FC bari bakira […]
Perezida Kagame yavuze impamvu nyakwigendera Senateri Mukabalisa yagiye ahabwa imyanya ikomeye

Ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Ambassaderi Bazivamo Christophe, ubwo mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko haberaga umuhango wo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro, Nyakwigendera Senatyeri Mukabalisa Donatille witabye Imana, buvuga ko uyu mubyeyi yagiye atorerwa cyangwa agahabwa inshingano zitandukanye kandi zisaba byinshi kandi akazisohoza neza kubera ko yumvaga neza […]
Abadepite batumijeho abaminisitiri babiri nyuma yo kugezwaho raporo ya PAC

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe imyanzuro irimo gutumizaho Minisitiri w’Ibikorwaremezo na Minisitiri w’Uburezi kugira ngo batange ibisobanuro mu mgambo ku bibazo bitandukanye byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC). Kuri uyu wa 4 Kanama 2026 nibwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta […]
Tanzaniya: Umukobwa yishe nyina wamubujije kujya mu isabukuru y’amavuko

Polisi mu Ntara ya Pwani muri Tanzania yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 16 witwa Rahma Musa Tito, imushinja kwica nyina Hadija Hemedi Shaha w’imyaka 51 wari umubujije kwitabira isabukuru y’amavuko y’inshuti ye. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Pwani, Salim Morcase, avuga ko uyu mukecuru yari atuye mu cyaro cy’ahitwa Msoga, Akarere ka Chalinze, yishwe […]
Gen Mugisha wayoboraga SFC yasimbujwe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni ku bikorwa bidasanzwe, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasimbuje Maj. Gen. David Mugisha wayoboraga Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC),ugiye kujya mu masomo ya gisirikare. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi kuri uyu wa 3 Kanama 2026, avuga ko Gen Mugisha yasimbuwe na  Brig. […]
Dr. Besigye yituye hasi ubwo yari mu rukiko

Dr. Col. (Rtd) Kizza Besigye Kifefe yituye hasi ubwo yari mu rukiko kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026, ajyanwa mu bitaro ikitaraganya. Ibinyamakuru byo muri Uganda biri kuvuga ko iburanisha ryahise risubikwa rikazasubukurwa mu gihe kiri imbere. Dr. Kizza Besigye, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, ubu araregwa cyane cyane icyaha cy’ubugambanyi bwo […]
Padiri yishe umukozi w’Ikigo gishinzwe imisoro mu gihugu

Padiri muri Kiliziya Gatolika yo muri Uganda witwa Dominic Alinga yakatiwe gufungwa imyaka 21 nyuma yo kwemerera urukiko ko yishe ateye icyuma umukozi w’Ikigo gishinzwe imisoro muri Uganda (URA) witwa Bosco Ngorok ndetse akagerageza kwica undi witwa Moses Abigaba. Urukiko Rukuru rwa Entebbe rwakatiye uyu mupadiri wakoreraga ubutumwa bwe muri Paruwasi yitwa Iriiri mu Karere […]
Nta Dr. Muganga, nta Witonze- Hon. Luttamaguzi yatabaje inteko

Uwahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Hon. Luttamaguzi Semakula yatabaje inteko ishinga amategeko avuga ko n’ubwo iherutse kwanga Dr. Muganga Lawrence ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera ikibazo cy’ubwenegihugu, kuba noneho Perezida Museveni yagennye Witonze Juma Kisekka kuri uwo mwanya byose ari kimwe. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook […]
Igitaramo cya Gloria Bugie cyajemo birantega

Igitaramo cy’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Busingye cyajemo birantega nyuma y’aho bitagikunze ko agikorera kuri Sitade ya Namboole nk’uko we yabyifuzaga. Mu kiganiro na Galaxy TV Bugie yavuze ko iki gitaramo cye cya mbere kitakibereye Namboole. Yagize ati ” Bambwiye ko Namboole bidashoboka kuko kugeza ubu yafashwe ngo yakire AFCON. Turi gushakisha ahandi hanini […]
Icyitwa Ikarita y’umweru cyabaye ikibazo ku barimo Abanyarwanda muri Zambia

Impunzi zirimo abakomoka mu Rwanda, DR Congo no mu Burundi ziba mu Murwa Mukuru Lusaka muri Zambia zirataka kutongererwa agaciro icyangombwa cyo kuhakorera kizwi nk’Ikarita y’umweru ku mpamvu zivuga ko zitaramenya. Izi mpunzi ziravuga ko kuba iyi karita ihabwa abemerewe gukorera hanze y’inkambi itari kongererwa igihe (renewal) bituma zihera mu nzu zitinya gutabwa muri yombi, […]
Uzwiho kugora Abanyarwanda agiye ‘gusimbura’ Dr Muganga wanzwe n’inteko

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Uganda aravuga ko uwitwa Juma Uwitonze uzwiho kugora abo mu bwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bashaka indangamuntu na pasiporo yaba agiye gusimbura Dr Lawrence Muganga wanzwe n’akanama gashinzwe kwemeza abayobozi bahawe imyanya na Perezida Museveni mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. […]
AIGP Mwesigwa ari guterwa ubwoba azira u Rwanda

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ya Uganda ushinzwe ibikorwa, AIGP Frank Mwesigwa, ari guterwa ubwoba n’umugabo witwa Stephen Nuwagaba, uvuga ko ari Brigadier General mu ngabo za Uganda, UPDF wamubwiye ko ari gutegura raporo azashyikiriza Perezida Museveni amugaragariza ko uyu mupolisi mukuru yakiriye amafaranga ahawe n’u Rwanda. The Independent ya Andrew Mwenda dukesha iyi nkuru […]
Ibya Gen Kayihura bishobora kujya irudubi

Amakuru aturuka muri Uganda aragaragaza ko Gen Kale Kayihura ashobora kongera kujya mu bibazo byiyongera ku gatebe amazeho iminsi nyuma y’aho ubu hari uwabwiye urukiko ko afite akaboko mu rupfu rw’uwari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, Joan Kagezi Namazzi, wishwe arashwe mu 2015. Mu Cyumweru gishize, abagabo batatu bakurikiranweho kwica Joan Kagezi bagejejwe mu […]
Umwavoka yavuze uko yari arogewe mu Rwanda

Umwanditsi w’ibitabo, Umusesenguzi wa politiki akaba n’Umunyamateheko ukomoka muri Uganda, Kakwenza Rukirabashaija, yavuze ko muri Gashyantare 2023 yari arogewe mu Rwanda mu gace atatangaje izina, ariko Imana igakinga akaboko. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026 yavuze ko uwari ugiye kumuroga ari inshuti ye ya hafi yamusabye kumwoherereza icyo kunywa cya […]
Uganda: Ukurebana ay’ingwe kwadutse mu muryango w’umuherwe Karangwa

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko ubu intugunda ari zose hagati y’abagore b’umuherwe Karangwa Moses wapfuye azize impanuka y’imodoka mu mezi make ashize. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeye muri Uganda, Ritah Kagwa avuga ko yamenye amakuru ko hari ukutumvikana hagati ya Kirabo Florence na Jacqueline Birungi ahanini bapfa imitungo yasizwe na Karangwa. Amakimbirane yaturutse […]
Abagabo bo muri Mozambique bafite uruhara bari guhigwa bukware

Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko abagabo bo muri Mozambique bafite uruhara bari gushakishwa kugira ngo bacibwe imitwe biturutse ku myumvire ivuga ko bafite zahabu mu mitwe yabo. Ibinyamakuru bimwe bivuga ko iyi myumvire yatejwe imbere na bamwe mu bavuzi gakondo. Ubuyobozi muri icyo gihugu bwemeje imfu z’abagabo babiri bafite uruhara bazize iyi […]
Gakenke:Umwarimu kuri G.S Kumubuga yafashwe yibye ihene n’intama

Umwarimu ku ishuri ryisumbuye ryo ku Mubuga utuye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Buhata mu Mudugudu wa Karambi witwa Uwizigira Marcel Clement yafatanwe amatungo magufi arimo ihene n’intama byari byibwe abaturage. Amakuru yizewe agera kuri BWIZA ni uko Uwazigira w’imyaka 35 ubuyobozi bwari bufite amakuru ntakuka ko akorana n’abajura biba amatungo […]
Sheila Gashumba yutse inabi uwamusabye ubufasha

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Sheila Gashumba yutse inabi uwamusabye ubufasha bwa Ugx miliyoni eshanu kugira ngo na we yiteze imbere. Uyu yagize ati ” Rwose ni gute wakoresha miliyoni 69 mu ijoro rimwe? Ndagira ngo undwaneho nanjye umpe nka miliyoni eshanu niteze imbere. ” Mu kumusubiza, Sheila Gashumba yagize ati ” Ni nde […]
Abakoresha umupaka wa Kobero bajya i Kigali bari guhura n’uruvagusenya

Abagenzi n’abatwara abantu n’ibintu barataka kuzengerezwa n’abashinzwe umutekano b’u Burundi ku mupaka wa Kobero uhuza icyo gihugu na Tanzania ariko bikajya irudubi iyo bimenyekanye umugenzi agiye mu cyerekezo cyo mu Rwanda. Ibinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko ku mupaka wa Kobero bahagera mu cyuka cy’ubwoba, bakavuga ko basakwa bikabije ndetse ko hari imigirire […]
Amazi bogesheje imirambo yabaye imari ishyushe i Kampala

Amazi yakoreshejwe mu koza imirambo mu bitaro bitandukanye no mu ngo yabaye imari ishyushye haba mu mahoteli n’amaresitora yo mu Mujyi wa Kampala no mu ngo kuko ari kwifashishwa mu gukurura abakiliya ndetse no kwigarurira imitima y’abagabo ku bagore. Amashusho BWIZA yabonye kuri Youtube Channel yitwa WBM, hagaragaye umutumirwa wavugaga ko hoteli nyinshi mu Mujyi […]
Inzu yawe wowe wayubaka gutyo? PAC ibaza Gitifu w’Akarere ka Burera

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, iby’amazu y’abasanyewe n’ibiza yubatswe nabi, akaba afite ibisenge bibi ndetse akaba yarajemo imitutu mu nkuta kandi ataramara n’umwaka yubatswe. Ibi ni ibyagarutsweho ubwo Akarere ka Burera kitabaga PAC kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026 kugira ngo basobanure ibibazo byagaragajwe […]
Pasiteri Bugingo yakwennye abirukanwe muri Afurika y’Epfo

Pasiteri Aloysius Bugingo yakwennye Abagande bari baragiye gushaka imibereho muri Afurika y’Epfo ariko bagacyurwa birewe n’uko bahigwaga, ko batashye amara masa. Uyu mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yavuze ko aba batashye ntacyo bafite nyamara igihe bari bakiri muri Afurika y’Epfo baranengaga bikomeye Leta ya Museveni. Yasabye ko bamuha akanya akabaganiriza. Yagize ati ” Abagiye muri […]
DJ Sonia aratabaza avuga ko abo muri minisiteri bamumereye nabi

Umwe mu bakobwa bavanga imiziki mu Rwanda, Kayitesi Sonia uzwi nka DJ Sonia aratabaza avuga ko hari imigambi yo kumugirira nabi cyane kumwangisha abantu iri gucurwa n’abantu atatangaje amazina ariko bakora muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi kandi ko amaze imyaka atabaza inzego zinyuranye ngo ahabwe ubutabera kuri iki kibazo ariko ntibigire icyo bitanga. Abinyujije kuri […]
PAC yatamaje Meya wa Nyabihu wari uyikinze ibikarito mu maso ku gutuza abaturage muri ‘buffer zone’Â

Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) Depite Muhakwa Valens yatamaje Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, wavuze ko akarere ayoboye katari kazi ko amazu yasaniwe abasenyewe n’ibiza mu bice byegereye ibirunga hatemerewe guturwa (buffer zone) nk’uko bigenwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubukerarugendo (RDB). Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2025 […]
DJ Sonia ku byo gusambanira muri WC y’akabari

DJ Sonia ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki mu Karere ka Kicukiro ariko we akabihakana. Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba […]
Ibyago mu muryango wa Dr. Nyirinkwaya

Muganga akaba n’umushoramari Dr. Nyirinkwaya Jean kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026 yatangaje ko yabuze umufasha we, Akibode Marie Louise kuwa 04 Nyakanga 2026. Muganga Nyirinkwaya washinze Ibitaro bya La Croix du Sud,yabitse umufasha we abinyujije kuri Facebook avuga ko we n’abana be” bababajwe no gutangaza urupfu rw’umufasha n’umubyeyi wasenderezaga urukundo mu buzima bwabo.” Uyu […]
Igikoni cyo ku Bitaro bya Nyabikenke cyakuruye impaka muri PAC

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), bagaragaje kugwa mu kantu nyuma y’aho basanze ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyabikenke biri mu Karere ka Muhanga, bwarasubije ko igikoni cy’ibyo bitaro ari icyo mu cyaro ku buryo bitari ngombwa gushyiramo ibikoresho bimwe by’ikoranabuhanga bigezweho nka Firigo. Ibi byagaragaye kuri uyu wa 07 Nyakanga 2026 ubwo […]
Wikwiyica, ntiwanezeza umugore- Pasiteri

Umupasiteri wo muri Nigeria, Funke Felix-Adejumo yagiriye inama abagabo yo gukora bakita ku bagore babo ariko ko batagomba kwiyica kuko badashobora kunezeza abagore. Mu kibwiriza yatanze ku Cyumweru, yagiriye inama abagabo bubatse ati ” Muntege amatwi mwitonze. Kora buri kimwe ariko wikwiyica kuko ntiwanezeza umugore. Imana yaduhaye inzara ariko turazikata tugashyiraho izindi, ingohe, umusatsi ni […]
Abarwanyi bo mu mutwe udasanzwe wa FDLR bacengeye mu mujyi uhana imbibi n’ u Rwanda-Raporo

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravuga ko umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FDLR witwa CRAP wacengeye mu Mujyi wa Goma, uhana imbibi n’uwa Rubavu ku ruhande rw’ u Rwanda. Iyi raporo igaragaza ko CRAP yivugira ko “ifite imitwe ikora ku nkengero z’Umujyi wa Goma ndetse ko hari n’indi yacengeye muri uyu […]
Kwizigira wa RBA yatabaje RIB

Umunyamakuru wa RBA mu biganiro bya Siporo, Kwizigira Jean Claude, yatabaje asaba Urwego rw’Ubugenzacyaha guhagurukira abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza amakuru y’impuha bavuga ko umuntu runaka yapfuye. Kwizigira abinyujije kuri Facebook yavuze ko na we hari uwamubitse anyuze kuri TikTok, asaba RIB kujya igira icyo ibikoraho. Ati “Bibaye ngombwa ko mvuga kuko ndabona benshi mu Nshuti […]
Urupfu rwa Padiri Muvunyi rwateje urunturuntu

Urupfu rwa Padiri Muvunyi Victoria rwateje urunturuntu muri Kiliziya Gatolika muri Uganda, aho abo mu muryango we basabye ko hasuzumwa icyamuhitanye kuko bakeka ko yaba yararozwe n’abapadiri bagenzi be. Uyu mupadiri w’imyaka 34 yashyinguwe kuwa Kabiri mu irimbi rya Seminari nto ya Kisubi nyuma y’aho umurambo we usanzwe aho Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kampala, Dr […]
Umugore yahishuye ‘za miliyoni’ Umunyarwandakazi Kirabo yishyuwe n’umwe mu bakomeye muri Uganda

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Shanitah Namuyimbwa uzwi nka Badblack avuga ko umugabo w’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Moses Magogo Hassim, yishyuye ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika, asagaho gato Frw miliyoni 14 n’igice kugira ngo aryamane n’Umunyarwadakazi w’ikimero, Kisitu Kirabo. Bad Black avuga ko Magogo usanzwe ari umugabo wa Anita Annet […]
Gen Muhoozi Kainerugaba yiteguye kwakira imfungwa za M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yiteguye kwakira imfungwa z’intambara za M23 zigera ku bihumbi bine. Ku rubuga rwa X Gen Muhoozi yavuze ko yiteguye kwakira abo yita abavandimwe. Yagize ati ” Niteguye kwakira imfungwa z’intambara ibihumbi bine zivuye mu bavandimwe bacu ba M23. Bose ni Abanyecongo. Bari kuba barishwe bose.Gen Muhoozi Kainerugaba […]
Uko Turere w’imyaka 11 yakemuye ikibazo kimaze imyaka cyarazengereje aborozi b’inka

Umwana w’imyaka 11 witwa Richard Turere yabashije gukemura ikibazo cyari kimaze imyaka n’imyaniko cyarabaye karande ku borozi b’inka muri Kenya. Turere wavutse agasanga ababyeyi baturiye Pariki y’igihugu ya Nairobi, ariko bazengerejwe n’intare zari zarabamariye inka, zizirya cyane mu ijoro, yaje gutekereza uko iki kibazo cyakemuka. Mu kwitegereza, ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko yarebye uko […]
Hahishuwe ko rwaserera iri mu muryango wa Kafeero ifitanye isano n’u Rwanda

Umwe mu bagabo bakuze akaba n’umusesenguzi ku ngingo zitandukanye muri Uganda witwa Uncle Kagato avuga ko kuba mu muryango w’umuhanzi Prince Job Paul Kafeero harasigaye ibibazo uruhuro bifite aho bihuriye no kuba Se umubyara yari Umunyarwanda. Muri iki cyumweru nibwo ibipimo bya DNA byagaragaje ko mu bana 25 bavugaga ko babyawe na Kafeero, bane ari […]
Ntabwo ndi wa mugabo ukubita urushyi mu musaya umwe nkaguha undi-Gashumba yarubiye

Umunyarwanda akaba n’Umushabitsi muri Uganda, Frank Malimungu Gashumba, avuga ko we yanga umwanga, agakunda umukunda, ko atemera ibyo ibitabo birimo Bibiliya byigisha ko ugukubise urushyi mu musaya umwe, muhe n’undi wo ku rundi ruhande. Ni mukiganiro kuri Radio4 kuwa Mbere w’iki cyumweru, Frank Gashumba yavuze ko hari igihe atajya agendera ku byanditswe mu bitabo bitagatifu. […]
Abanyarwanda n’Abarundi baba muri Kenya: Agapfa kaburiwe ni impongo

Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Facebook, hagaragara bamwe mu rubyiruko rwo muri Kenya aburira Abanyarwanda, Abarundi batibagiwe n’Abanya-Uganda baba muri icyo gihugu, ko mu 2027 bagomba gusohoka muri icyo gihugu bitaba ibyo bakazabona ishyano. Amwe mu mashusho yakwirakwiye ku rubuga L.C.M Media, bamwe mu rubyiruko bumvikanye baburira Abanyarwanda n’Abarundi batibagiwe n’abanya-Uganda, ko […]
Tanzania ivuga ko hari abavuye mu bihugu bituranyi bashobora kuyihungabanyiriza umutekano i Kigoma

Guverineri w’Intara ya Kigoma muri Tanzaniya, Simon Nyakoro Sirro, yatanze iminsi irindwi ngo abaturage bava mu bihugu bituranye n’iki gihugu, bahaba nta byangombwa bafite bibibemerera, kuba bamaze gusubira iwabo kuko asanga bashobora guhungabanya umutekano mu gihugu by’umwihariko mu Ntara ya Kigoma abereye umuyobozi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu, Sirro wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa […]
Bebe Cool yasabye Perezida Kagame ko Mutesi Jolly yakorwaho iperereza

Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yasabye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ko Mutesi Jolly ashinja kumutuburira yakorwaho iperereza kugira ngo u Rwanda rudakomeza gusigwa icyasha. Bebe Cool wari wateguje ko agiye gukomeza gushyira hanze ibimenyetso bihamya ko Mutesi Jolly yamutuburiye, kuri uyu wa 17 Kamena 2026, kuri X yitabaje Perezida Kagame. Ati ” […]
Bebe Cool yashyize hanze ibimenyetso bihamya ko Mutesi Jolly yamutuburiye

Umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali, uzwi nka Bebe Cool yashyize hanze ibimenyetso kandi aranateganya gukomeza iki gikorwa kugira ngo ahamye ko Miss Mutesi Jolly yamutuburiye ndetse akaba yarabikoreye n’abandi benshi. Bebe Cool abinyujije kuri X yavuze ko Mutesi Jolly yamutekeye umutwe mu mwaka ushize yitwaje Arsenal. Ati ” Uyu mugore, Jolly Mutesi aba mu […]
Hari byinshi byo kuganira na Gashumba mu muhezo – Gen Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko hari byinshi ateganya kuganirira mu muhezo na Frank Gashumba aherutse kwirukana mu kimeze nk’ishyaka yashinze akakibera umuyobozi mukuru, Patriotic League of Uganda (PLU). Gen Muhoozi abinyujije kuri X yavuze ko ateganya kuganira na Gashumba kandi ko amwijeje umutekano. Yagize ati ” Ndateganya kuganirira mu muhezo […]
Kidumu ku bamushinja kuneka mu Rwanda

Umuhanzi ukomoka mu Burundi, Nimbona Kidumu Jean Pierre uzwi nka Kibido Kibuganizo avuga ko abamushinja kuba ajya aneka Abarundi bahungiye mu Rwanda babeshya, ari inkuru zo mu kabari. Mu kiganiro yagiranye na BBC i Nairobi muri Kenya, Kidumu yavuze ko ” Nakomeje kujya mu Rwanda kandi nta na rimwe bari bambuza kwinjirayo. Hari abantu bavuga […]
Ibya Gashumba muri PLU ya Gen Muhoozi byarangiye

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umuyobozi wa Patriotic League of Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yirukanye Umunyarwanda Frank Malimungu Gashumba ku mwanya wa Visi-Perezida wa PLU mu Buganda. Gen Muhoozi yasimbuje Gashumba uwitwa Kiryowa Kiwanuka, wahoze ari intumwa nkuru ya guverinoma ya Uganda muri manda ya Perezida Museveni ishize. Mu mpinduka zakozwe kuri uyu wa […]
Hari abarimu bashinja REB kubambura

Bamwe mu barimu bafashije abana muri gahunda nzamurabushobozi (Remedial program) Igihembwe gishize, barataka bavuga ko batishyuwe amafaranga y’itike yo mu gihembwe gishize atangwa n’Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB. Umwe muri aba barimu abinyujije ku munyamakuru, Oswald Mutuyeyezu, yagize ati “ Mugihe REB yatangaga amafaranga y’itike ku barezi Bafashije abana muri gahunda nzamurabushobozi (Remedial program) Igihembwe […]
Yakoze nk’iby’i Musanze ibintu biradogera mu gihugu cy’i Bulayi

Umunya-Sudani w’umwimukira, Hadi Alodid, yakoreye urugomo umuturage wa Irilande ya Ruguru witwa Stephen Ogilvie, biteza imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose, abaturage bamagana ubwo bugizi bwa nabi. Mu minsi ishize, mu Karere ka Musanze cyane mu gace kitwa Karisimbi humvikanye abatwara abantu n’ibintu kuri moto bavuga ko babangamiwe n’abanyamahanga babakorera urugomo. Mu baje ku isonga ni […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Gen Muhoozi na Gashumba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Frank Malimungu Gashumba agiye kwitaba ubuyobozi bwa PLU abereye umuyobozi bitewe n’amagambo aherutse gutangaza ku mute witwaje intwaro wa M23. Gen Kainerugaba abinyujije kuri X yavuze ko Gashumba usanzwe usanzwe ari Visi-Perezida wa PLU mu gice cya Uganda yo hagati, agomba kwitaba Komite nkuru ya […]
Ubucuruzi bwa Habimana bwaciye igikuba muri Mubende

Abaturage bo mu Karere ka Mubende na bimwe mu bice bya Fort portal muri Uganda bacitsemo igikuba nyuma y’aho uwitwa Habimana na mugenzi we Twinamatsiko James, bafashwe bagiye gucuruza inyama z’imbwa. Aba bombi bafashwe na polisi yari icunze umutekano kuwa 13 Kamena 2026, mu muhanda wa Mubende bigaragara ko bari bagiye kuzigurisha. Ibitangazamakuru byo muri […]
Umugore wigeze gufatirwa i Kanombe yasabye abakobwa kugenzura mu bibuno by’abakunzi babo

Umugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, witwa Shanitah Namuyimbwa, uzwi ku izina rya Bad Black, yasabye abakobwa kujya bagenzura, bakitegereza mu bibuno by’abakunzi babo, kugira ngo bamenye uko ubusugi bwabyo buhagaze. Uyu mubyeyi abinyujije kuri paji ye ya Instagram, yagiriye inama abakobwa, yemeza ko gukora ibi byabafasha kutisanga bashakanye n’abagore bagenzi babo. Yagize ati: […]
Itangazo rireba utubari muri Mahoko ryatumye abantu bacika ururondogoro

Itangazo rireba utubari two mu midugudu igize Akagari ka Mahoko mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu muri iyi minsi mikuru, ryatumye abakoresha Twitter bacika ururondogoro bibaza kuri zimwe mu ngingo zirigize. Mafene de Kigali ati ” Mu rwego rwo kubungabunga umutekano? Bisobanuye ko umutekano ugeramiwe c iyo mu bice by’ibirunga. Serugendo Enea akagari […]
Kigali: Iby’urusengero rwashyizwe ku isoko byabaye ibindi bindi
Ubuyobozi bukuru bw’Itorero Ebenezer Rwanda, bwagize icyo buvuga ku makuru y’urusengero rwaryo rw’i Kagugu byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko, buvuga ko uru rusengero rutari kugurishwa ahubwo ko byakozwe na bamwe mu barwanya umurimo w’iri torero. Muri iki cyumweru, inkuru y’uru rusengero rwashyizwe ku Isoko, iri mu zagarutsweho cyane, aho bamwe bibazaga uburyo n’inzu z’Imana na […]
Ubushinwa bwasabwe kutagira ubwiru uko COVID-19 ihagaze
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko rikeneye kumenya amakuru ya nyayo ajyanye n’uko Covid-19 ihagaze mu Bushinwa, rikamenya umubare w’abari mu bitaro, abahitanwa n’iyi ndwara n’uw’abarembye kugira ngo hamenyekane uko yakwirindwa Ibi OMS yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 inagaragaza ko ikeneye kumenya umubare wa nyawo w’abaturage bakingiwe. Mu […]
Nasty accident Kills four Rwandans in Uganda
A tragic accident has killed at least five people on Kampala – Kigali highway. The fatality occurred after a bus driver from Modern coach company drove on the wrong side and collided with another bus from Rwanda’s public transport company Volcano Express in Ntungamo district, Western Uganda early Friday morning. Both drivers, their co-drivers and […]
Hamenyekane umubare w’Abanyarwanda baguye mu mpanuka yabereye muri Uganda
Abanyarwanda bane, umunya-Kenya umwe n’Umurundikazi nibo byamenyekanye ko baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi ya Oxygen yo muri Kenya yagonganye n’iya Volcano yo mu Rwanda, muri Uganda. Abaguye muri iyi mpanuka ni: Murara Alphonse Umushoferi wa Volcano, Omido David Umushoferi wa Oxygen, Ishingiro Mustafa Umukozi wa Oxygen, Gakulu Claude umukozi wa Volcano, Hakizimana Etienne umugenzi […]
Polisi yagose ibiro bya Dr Besigye
Polisi ya Uganda mu Mujyi wa Kampala yaburijemo amasengesho yo gusoza umwaka yari yateguwe n’ishyaka riharanira impinduka rya Dr Kizza Besigye na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Museveni. Ni amasengesho yari ateganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2021, muri Sharing Hall i Nsambya. Amasengesho […]
Football legend Pele dies
Sao Paulo, Brazil(CNN)Pelé, the Brazilian soccer legend who won three World Cups and became the sport’s first global icon, has died at the age of 82. “Everything that we are, is thanks to you,” his daughter Kely Nascimento wrote in a post on Instagram, under an image of family members holding Pele’s hands. “We love […]