Frank-Mwesigwa-1

AIGP Mwesigwa ari guterwa ubwoba azira u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ya Uganda ushinzwe ibikorwa, AIGP Frank Mwesigwa, ari guterwa ubwoba n’umugabo witwa Stephen Nuwagaba, uvuga ko ari Brigadier General mu ngabo za Uganda, UPDF wamubwiye ko ari gutegura raporo azashyikiriza Perezida Museveni amugaragariza ko uyu mupolisi mukuru yakiriye amafaranga ahawe n’u Rwanda.

The Independent ya Andrew Mwenda dukesha iyi nkuru ivuga ko Nuwagaba aherutse gusaba kubonana na AIGP Mwesigwa, gusa amusohora nabi mu biro bye. Yamubwiye ko afite amakuru ko yakiriye amafaranga ahawe n’u Rwanda ariko ko aramutse amuhaye miliyoni 300 UGx yabihindura akazavuga ko ibi birego nta shingiro bifite.

AIGP Mwesigwa yashwishurije Nuwagaba amubwira ko ibyo kuba yaba yarakirikiye amafaranga ahawe n’u Rwanda byagenzurwa kuri konti zo muri banki cyangwa hakarebwa na za courrier zivuye Kigali.

Kuri ubu ariko abantu benshi begereye ubutegetsi bakomeje kwibaza Nuwagaba uwo ari we.

Hari amakuru BWIZA itagenzuye mu buryo bwigenga avuga ko Nuwagaba iyo yibwira abo bahuye (self introduction) avuga ko afite ipeti rya Brigadier General akaba n’Umujyanama wa Perezida wa Uganda ku mutekano n’iperereza.

Avuga ko yize igisirikare muri Israel ndetse ko yagikozemo imyaka ibiri, nyuma agakora imyaka 10 muri Mossad.

Hari amakuru avuga ko abayobozi batandukanye bamwishyura akayabo kugira ngo atabatanga kuri Perezida Museveni.

Hari n’abamuzi bavuga ko uyu mugabo agenda mu modoka zihenze zifite ibiziranga byo mu nzego z’umutekano kandi ko buri gihe aba aherekejwe n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, SFC.

Benshi kuri X bashimiye Mwenda ku bwo gushyira hanze Nuwagaba, basaba ko yakorwaho iperereza.

Gusa ariko BWIZA yabonye menshi mu mafoto ya Nuwagaba ari kumwe na Museveni n’abandi bayobozi mu gisirikare.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply