Padiri muri Kiliziya Gatolika yo muri Uganda witwa Dominic Alinga yakatiwe gufungwa imyaka 21 nyuma yo kwemerera urukiko ko yishe ateye icyuma umukozi w’Ikigo gishinzwe imisoro muri Uganda (URA) witwa Bosco Ngorok ndetse akagerageza kwica undi witwa Moses Abigaba.
Urukiko Rukuru rwa Entebbe rwakatiye uyu mupadiri wakoreraga ubutumwa bwe muri Paruwasi yitwa Iriiri mu Karere ka Napak, rumuhamya ko yateye icyuma inshuro nyinshi Ngorok kuwa 2 Ukwakira 2024.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Padiri Alinga yaketseko Ngorok ari we watanze amakuru ku bamukuriye, bituma yirukanwa mu gipadiri.
Mu kwihorera, bwavuze ko Padiri Alinga yatumiye Ngorok ngo bagire ibyo bavugana ndetse bafata icyerekezo cya Entebbe, amutera icyuma inshuro nyinshi ubwo bari mu modoka, bimuviramo urupfu.
Mu gutabaza, uwitwa Abigaba yaje atabaye ariko Padiri Alinga amwerekezaho imodoka agira ngo amuhitane undi akizwa n’amaguru, byanze ahita ahunga aho ibyo byabereye.
Nyuma Ngorok yishwe n’ibikomere mu gihe Abigaba yarusimbutse Padiri Alinga na we atabwa muri yombi mu Kwakira 2026, atangira kuburanishwa.


