Padiri yishe umukozi w’Ikigo gishinzwe imisoro mu gihugu

Padiri muri Kiliziya Gatolika yo muri Uganda  witwa Dominic Alinga yakatiwe gufungwa imyaka 21 nyuma yo kwemerera urukiko ko yishe ateye icyuma umukozi w’Ikigo gishinzwe imisoro muri Uganda (URA) witwa  Bosco Ngorok ndetse akagerageza kwica undi witwa Moses Abigaba. Urukiko Rukuru rwa Entebbe rwakatiye uyu mupadiri wakoreraga ubutumwa bwe muri Paruwasi yitwa Iriiri mu Karere […]

FDNB yutse inabi abavuze ko ikomeje gutsindwa na M23

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyamaganye amagambo y’abasesenguzi n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bavuga ko umujyi wa Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo usa n’uwagoswe n’umutwe wa AFC/M23, nyuma y’uko FDNB na FARDC bamaze kwirukanwa mu duce tw’ingenzi tuwitegeye. Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yagaragaje ko ibivugwa ari ugutesha agaciro igisirikare cy’u […]

Ba ofisiye bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe  bari mu ruzinduko rw’ibyumweru 2 mu Rwanda

Itsinda ry’abofisiye bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe  bari mu ruzinduko rw’ibyumweru bibiri mu Rwanda rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare ndetse no kunguka ubumenyi ku rugendo rwihariye u Rwanda rwanyuzemo mu kubaka umutekano ndetse n’imiyoborere. Uyu munsi, iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho ryakiriwe rikanahabwa […]

U Rwanda rwatangiye gahunda yo guhagarika imiyoboro ya 2G na 3G

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhagarika mu byiciro imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho no guteza imbere itumanaho ryihuta kandi ryizewe mu gihugu. Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko serivisi za 3G zizahagarikwa mu gihugu hose bitarenze ku wa 30 Kamena 2027, mu gihe […]

Yugosilaviya yasenyutse ite? Impamvu nyazo n’amasomo akomeye ku Karere k’Ibiyaga Bigari

Mu 1991, isi yatunguwe no kubona igihugu cyari kimaze imyaka irenga 45 kibanye mu mahoro gitangira gusenyuka. Mu gihe kitageze ku myaka icumi, Yugosilaviya yari yarahindutse ikimenyetso cy’ubwiyunge nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, yahindutse isibaniro ry’intambara zikomeye, ubwicanyi ndengakamere, jenoside n’ubuhunzi. Abantu barenga 130,000 barapfuye, abarenga miliyoni enye bava mu byabo, imijyi irasenywa, ubukungu burahungabana, […]

Addis Ababa: Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama y’Akanama Nshingwabikorwa ka AU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri i Addis Ababa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Olivier Nduhungirehe yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 49 isanzwe y’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni inama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo baganire ku bintu by’ingenzi umugabane […]

AFC/M23 yaba yarashe ubwato bwari butwaye abasirikare benshi ba FARDC

Ubwato bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwavaga mu mujyi wa Kalemie bwerekeza mu mujyi wa Baraka, bwarashwe n’abo bikekwa ko ari ingabo za AFC/M23. Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga ni bwo ubwo bwato rutura bwarashwe, nk’uko amakuru atandukanye abyemeza. Amakuru avuga bwarasiwe mu gace ka Kasanga, hafi […]

Itandukaniro ry’ibirego mpanabyaha na mbonezamubano

Amategeko y’u Rwanda atandukanye ateganya ibyiciro bibiri by’imanza zicibwa n’inkiko harimo imanza zituruka ku birego mpanabyaha n’imanza zituruka ku birego mbonezamubano. Kumenya itandukaniro ryabyo bifasha umuntu gusobanukirwa aho ikibazo cye gikwiriye gukemurirwa bigendanye n’icyo amategeko ateganya. Ese itandukaniro ry’ibirego mpanabyaha na mbonezamubano ni irihe? Ibirego mpanabyaha birebana n’ikorwa ry’icyaha giteganywa n’amategeko ahana. Iyo umuntu aketsweho […]

Ab’i Goma baramukiye mu myigaragambyo bamagana abarimo Amerika

Ibihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, baramukiye mu myigaragambyo y’amahoro bamagana ibirimo ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bafatiye abayobozi b’umutwe wa AFC/M23. Iyi myigaragambyo yateguwe n’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile yiswe ‘Société Civile Plurielle’, yari igamije […]

Abadepite bakomeje gukurikirana ibijyanye n’imicungire y’ibimina

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi kuwa Mbere bari mu gikorwa cyo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku micungire, imiyoborere n’imikorere by’ibimina. Muri iki gikorwa, Komisiyo igamije kubona amakuru y’inyongera no kumenya ibibazo n’imbogamizi bikigaragara mu micungire, imiyoborere n’imikorere y’ibimina. Komisiyo yaganiriye, hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ubuyobozi bw’uturere 15 twatoranyijwe mu Ntara n’Umujyi wa […]

Hamenyekanye ko Tony Blair wari PM w’u Bwongereza aherutse mu Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, aherutse mu Rwanda, aho yageze arinda ahava itangazamakuru ritabimenye. Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’Ikigo Tony Blair Institute for Global Change (TBI) mu butumwa cyanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere. Iki kigo cyagize kiti: “Tony Blair yahuye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame i Kigali mu cyumweru gishize, […]

Yakatiwe amezi atandatu azira gutuka Perezida

Urukiko rw’Ibanze rwa Yaoundé muri Cameroun rwakatiye Patrick Mengue igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutuka Umukuru w’Igihugu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Urwo rubanza rwasomwe ku wa 26 Nyakanga 2026, nyuma y’amezi arenga atatu Mengue afunzwe by’agateganyo. Yatawe muri yombi ku wa 13 Mata 2026, hashize iminsi ibiri gusa atangaje ubutumwa bwabaye intandaro […]

ICC yongeye gutakaza igihugu cya Afurika

Guverinoma ya Chad yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuva mu masezerano ya Roma ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ivuga ko uru rukiko rutagitanga ubutabera bungana kuri bose ahubwo rwibanda cyane ku bihugu bya Afurika. Ku wa 27 Nyakanga 2026, Chad yamenyesheje ku mugaragaro Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye icyemezo cyayo cyo kuva muri ICC. Minisiteri y’Ububanyi […]

Romania yirukanye umudipolomate w’u Burusiya

Umwuka mubi wa dipolomasi hagati ya Romania n’u Burusiya wongeye gukara nyuma y’uko indege zitagira abapilote (drones) zinjiye inshuro nyinshi mu kirere cya Romania mu mpera z’icyumweru gishize. Ku wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Romania yahamagaje Ambasaderi w’u Burusiya i Bucharest, Vladimir Lipaev, imumenyesha ko umwe mu bakozi ba […]