HOOi4s2WwAA8QKG

Hamenyekanye ko Tony Blair wari PM w’u Bwongereza aherutse mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, aherutse mu Rwanda, aho yageze arinda ahava itangazamakuru ritabimenye.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’Ikigo Tony Blair Institute for Global Change (TBI) mu butumwa cyanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere.

HOOjEAHW0AAWBs2

Iki kigo cyagize kiti: “Tony Blair yahuye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame i Kigali mu cyumweru gishize, byongera kwemeza ubufatanye burambye bwa Tony Blair Institute na Guverinoma y’u Rwanda n’umuhate basangiye wo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura y’ibanze y’u Rwanda no gushyigikira iterambere rirambye.”

Cyongeyeho ko “Ibiganiro byabo byibanze ku cyiciro gikurikira cya gahunda y’impinduka mu Rwanda n’uburyo TBI ishobora gukomeza gushyigikira ibikorwa by’ingenzi bya leta mu mpinduka mu ikoranabuhanga, ishoramari, inganda, ubuhinzi, ubuzima, ubumenyi bwa kinyamwuga n’imitangire ya serivisi mu nzego za leta.”

HOOjCKRXAAAHklZ

Twababwira ko usibye mu Rwanda, Tony Blair yananyuze mu bindi bihugu bya Afurika aganira n’abayobozi babyo birimo Mozambique, Ethiopia na Malawi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply