HOP94dYXcAA888k

AFC/M23 yaba yarashe ubwato bwari butwaye abasirikare benshi ba FARDC

Sangiza iyi nkuru

Ubwato bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwavaga mu mujyi wa Kalemie bwerekeza mu mujyi wa Baraka, bwarashwe n’abo bikekwa ko ari ingabo za AFC/M23.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga ni bwo ubwo bwato rutura bwarashwe, nk’uko amakuru atandukanye abyemeza.

Amakuru avuga bwarasiwe mu gace ka Kasanga, hafi y’ikirwa cya Kavara giherereye muri Tanganyika.

Yaba AFC/M23 ikekwaho kurasa ubu bwato cyangwa FARDC, ntacyo baratangaza ku iraswa ryabwo.

Amakuru icyakora avuga ko bwari butwaye abasirikare barimo aba FARDC, u Burundi ndetse n’abacanshuro; ndetse n’ibikoresho bya gisirikare byiganjemo ibiheruka gutangwa n’u Bubiligi.

Andi makuru avuga ko abarashe buriya bwato babanje gukuraho itumanaho ryabwo, kugira ngo abari baburimo badahabwa umusada.

Kugeza ubu umubare w’ababa baguye muri buriya bwato ntuzwi.

Iraswa rya buriya bwato ryabaye, mu gihe mu mijyi ya Baraka hari impungenge z’uko isaha n’isaha yafatwa na AFC/M23.

Ni nyuma y’uko iri huriro na Twirwaneho bagenzura uduce twinshi tw’ingenzi two mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo birukanyemo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply