2026-07-27T141411Z-437355718-RC2EMMAI6K78-RTRMADP-3-ROMANIA-RUSSIA-DRONES

Romania yirukanye umudipolomate w’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi wa dipolomasi hagati ya Romania n’u Burusiya wongeye gukara nyuma y’uko indege zitagira abapilote (drones) zinjiye inshuro nyinshi mu kirere cya Romania mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Romania yahamagaje Ambasaderi w’u Burusiya i Bucharest, Vladimir Lipaev, imumenyesha ko umwe mu bakozi ba ambasade y’u Burusiya yirukanywe ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu kiganiro cyabereye muri minisiteri, abayobozi ba Romania banerekanye ibisigazwa bya drones zarashwe ku butaka bwabo, bavuga ko icyo cyemezo ari igisubizo gikomeye ku byabaye. Uwo mudipolomate yasabwe kuva muri Romania mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Ibi bibaye nyuma y’uko hagati yo ku wa Gatanu no ku Cyumweru drones eshatu zinjiye mu kirere cya Romania. Ubushinjacyaha bw’icyo gihugu bwatangaje ko imwe muri zo yarashwe ku wa Gatanu ari drone yo mu bwoko bwa Shahed, ubwoko bukoreshwa n’ingabo z’u Burusiya mu ntambara zirwana na Ukraine.

Ku ruhande rwabwo, u Burusiya bwahakanye ibyo bushinjwa, buvuga ko nta bimenyetso byerekana ko izo drones ari izabwo byigeze bitangwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yavuze ko ibyo Romania ikora ari “poropaganda nshya”, inashinja Bucharest gukomeza gushyigikira Ukraine.

Moscow yanaburiye ko kwirukana umudipolomate wabwo bitazabura kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Mu gihe iperereza ku zindi drones ebyiri rikomeje, ku wa Mbere hagaragaye indi drone ya kane yinjiye by’igihe gito mu kirere cya Romania mbere yo kwerekeza muri Ukraine.

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, ni ubwa mbere Romania ibonye umubare munini w’indege nk’izi zinjira mu kirere cyayo mu minsi mike ikurikiranye.

Muri Gicurasi uyu mwaka, indi drone yari yaguye ku nyubako ituwemo n’abaturage, ikomeretsa abantu babiri. Icyo gihe, Umuryango wa OTAN (NATO) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bashinje u Burusiya icyo gitero ndetse banaburira Moscow kwirinda kongera kurenga ku kirere cy’ibihugu bihuriye muri uwo muryango.

Mu 2025, Inteko Ishinga Amategeko ya Romania yemeje itegeko ryemerera ingabo z’icyo gihugu kurasa drone yose yinjira mu kirere cyabwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply