HOTqXfLXIAAp-gx

Addis Ababa: Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama y’Akanama Nshingwabikorwa ka AU

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri i Addis Ababa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Olivier Nduhungirehe yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 49 isanzwe y’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

HOTqXfMXgAAYZps

Ni inama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo baganire ku bintu by’ingenzi umugabane ushyize imbere no gutegura ibyemezo bizasuzumwa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

HOTqXfLWIAA65SG

Inama y’abakuru b’ibihugu izaba ifite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Assuring Sustainable Water Availability and Safe Sanitation Systems to Achieve Agenda 2063 .”

HOTqXfNWgAA8BDu

Iyi nama y’abaminisitiri y’iminsi ibiri yatangiye kuva uyu munsi ku itariki ya 28, izageza ku itariki ya 29 Nyakanga 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply