Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yiteguye kwakira imfungwa z’intambara za M23 zigera ku bihumbi bine.
Ku rubuga rwa X Gen Muhoozi yavuze ko yiteguye kwakira abo yita abavandimwe. Yagize ati ” Niteguye kwakira imfungwa z’intambara ibihumbi bine zivuye mu bavandimwe bacu ba M23. Bose ni Abanyecongo. Bari kuba barishwe bose.Gen Muhoozi Kainerugaba aravuga ibi mu gihe Uganda ishinjwa ko nayo ifasha M23. Ibi Uganda irabihakana.


