Gen Muhoozi Kainerugaba yiteguye kwakira imfungwa za M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yiteguye kwakira imfungwa z’intambara za M23 zigera ku bihumbi bine. Ku rubuga rwa X Gen Muhoozi yavuze ko yiteguye kwakira abo yita abavandimwe. Yagize ati ” Niteguye kwakira imfungwa z’intambara ibihumbi bine zivuye mu bavandimwe bacu ba M23. Bose ni Abanyecongo. Bari kuba barishwe bose.Gen Muhoozi Kainerugaba […]
Impamvu Tshisekedi na Ndayishimiye bashaka Minembwe byo gupfa, mu mboni za Dr. Mvuka

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange, Dr. Alex Mvuka, avuga ko impamvu ubutegetsi bwa RDC n’u Burundi bukomeje gushyira imbaraga mu rugamba rwo gufata Minembwe idashingira ku nyungu z’ubukungu cyangwa iza gisirikare, ahubwo ko ishingiye ku busobanuro iki gice gifite ku rwego rwa […]
Perezida Kagame yahishuye uko yagiye kwicuza ibyaha akabeshya Padiri

Perezida Paul Kagame yahishuye ko ari umukristu Gatolika, ndetse ko hari ubwo yagiye gusaba Penetensiya bikarangira abeshye kugira ngo ahabwe isakaramentu ry’ugukomezwa. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, ubwo yari Mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye i Rusororo. Yagize ati: “Ndi umunyagatolika. Ibyo na byo ni […]
Ba Kayumba, Karegeya na Rudasingwa bari barijejwe ko bazaba ba Perezida: Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko hari abantu bo hanze bamaze igihe bagerageza kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’u Rwanda, binyuze mu guha icyizere abarimo Kayumba Nyamwasa cy’uko umunsi umwe bazayobora igihugu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika yabereye […]
Afurika y’Epfo nyuma ya Apartheid: Ese urwango rwibasira abanyamahanga ni ikimenyetso cy’ibibazo bitarakemuka?

Hashize imyaka 32 Afurika y’Epfo ivuye ku butegetsi bwa Apartheid, gahunda yari ishingiye ku ivangura rikomeye rishingiye ku ibara ry’uruhu. Mu 1994, amatora ya mbere ya demokarasi yahaye ubutegetsi Nelson Mandela, bituma benshi babona ko igihugu cyinjiye mu gihe gishya kirangwa n’ubwiyunge, uburinganire n’ubumwe bw’abaturage. Ariko nyuma y’imyaka irenga itatu uhereye kuri izo mpinduka z’amateka, […]
Hamenyekanye amafaranga bivugwa ko abakinnyi ba filime The Polygamist bahembwe

Filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa The Polygamist ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku Isi, by’umwihariko muri Afurika, aho benshi batangiye kwibaza amafaranga abakinnyi bayo bahembwe. Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ariko atarigeze yemezwa ku mugaragaro na Netflix cyangwa sosiyete yakoze iyi filime, avuga ko Sdumo Mtshali, ukina ari Jonasi Gomora, ari we wahembwe amafaranga […]
Uko Turere w’imyaka 11 yakemuye ikibazo kimaze imyaka cyarazengereje aborozi b’inka

Umwana w’imyaka 11 witwa Richard Turere yabashije gukemura ikibazo cyari kimaze imyaka n’imyaniko cyarabaye karande ku borozi b’inka muri Kenya. Turere wavutse agasanga ababyeyi baturiye Pariki y’igihugu ya Nairobi, ariko bazengerejwe n’intare zari zarabamariye inka, zizirya cyane mu ijoro, yaje gutekereza uko iki kibazo cyakemuka. Mu kwitegereza, ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko yarebye uko […]
FIFA yahagaritse Nepal mu marushanwa mpuzamahanga yose y’umupira w’amaguru

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko yahagaritse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nepal (ANFA) mu bikorwa byose mpuzamahanga “kugeza igihe kitazwi”, kubera ibyo yise kwivanga kw’inzego za gatatu mu micungire y’umupira w’amaguru. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FIFA, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe ku wa 24 Kamena 2026 hashingiwe ku ngingo ya 16 y’amategeko […]
Ni nde wungukira muri Zahabu y’Afurika

Nubwo umugabane wa Afurika ufite hafi 40% by’ububiko bwa zahabu ku isi, inyungu nyinshi zituruka kuri uwo mutungo ziracyaguma mu maboko y’ibihugu byo hanze, aho zahabu nyinshi icukurwa muri Afurika yoherezwa hanze idatunganyijwe. Amateka akunze kwibukwaho ni aya Mansa Musa, umwami wayoboye Ingoma ya Mali mu kinyejana cya 14, uzwi nk’umwe mu bantu bakize kurusha […]
Amerika yarashe IranÂ

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Iran nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashinje Tehran kurenga ku masezerano y’agahenge yari amaze iminsi make asinywe hagati y’impande zombi. Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyarashe ibigo bibikwamo missiles na drones, ndetse n’ibirindiro bya radar byo ku nkombe z’inyanja, mu rwego rwo kwihimura […]
Kuba Kayumba Nyamwasa yinjiye mu ntambara ya Congo bivuze iki ku Rwanda?

Izina rya Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ryongeye kugaruka mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyuma yo kwiyunga ku ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa ririmo na FDLR bahuje umugambi. Abayobozi batandukanye bo ku ruhande rw’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho rirwana na Leta y’i Kinshasa, bakomeje […]
Masisi: Ingabo za Kinshasa zateye M23, zitwika ibirindiro byayo

Imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, kuva ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena […]
Ibihano, akato n’igitutu: Uko Iran yabihinduye intwaro yo kubaka igihugu n’icyo Afurika yayigiraho

Mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika bikunze kuvuga ko ibihano mpuzamahanga, igitutu cya dipolomasi n’ubukungu bushingiye ku mahanga biri mu bituma bidatera imbere, urugendo rwa Iran rutanga urugero rutuma hibazwa byinshi. Hashize imyaka irenga 40 Iran ifatiwe ibihano bikomeye n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo bihano […]
Amerika yongeye kuburira u Rwanda na RDC, iteguza ibindi bihano

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gukaza umurego mu gusaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, ziburira ko kutubahiriza ibyo impande zombi ziyemeje bishobora gutuma hafatwa ibindi bihano. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, ubwo yagezaga ijambo […]
Burkina Faso yaciye burundu umubano wa dipolomasi n’u Bufaransa

Leta ya Burkina Faso ku wa Gatanu yatangaje ko yaciye burundu umubano wa dipolomasi n’u Bufaransa, mbere y’uko icyo cyemezo gihita gitangira kubahirizwa kigifatwa. Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, Guverinoma ya Burkina Faso yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryimbitse ry’umubano wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko ibisabwa kugira ngo habeho umubano […]
Umuhungu wa Maj. Gen Rwigema yagaragaye mu ruhande i Kigali

Eric Gisa Rwigema, umuhungu wa Late Maj. Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, yagaragaye i Kigali aho yari yitabiriye umukino wa Basketball. Eric yagaragaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, ubwo yari yitabiriye umukino wo kwibuka Kenrik Kabano wahoze akinira ikipe y’igihugu y’abato. Ni umukino wabereye muri Zaria Court, i […]