20240417043710000000

Impamvu Tshisekedi na Ndayishimiye bashaka Minembwe byo gupfa, mu mboni za Dr. Mvuka

Sangiza iyi nkuru

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange, Dr. Alex Mvuka, avuga ko impamvu ubutegetsi bwa RDC n’u Burundi bukomeje gushyira imbaraga mu rugamba rwo gufata Minembwe idashingira ku nyungu z’ubukungu cyangwa iza gisirikare, ahubwo ko ishingiye ku busobanuro iki gice gifite ku rwego rwa politiki n’amoko.

Mu isesengura yashyize ku rubuga rwa X, Dr. Mvuka ahakana ibivugwa ko Minembwe ari ahantu hafite umutungo kamere udasanzwe cyangwa agaciro kihariye mu bikorwa bya gisirikare.

Ati: “Minembwe nta nyungu ikomeye ifite yaba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa mu rwego rwa gisirikare. Nta n’uburyo yavugwa nk’ikibangamiye Bujumbura, Kinshasa cyangwa ahandi”.

Uyu mushakashatsi avuga ko amakuru y’ubushakashatsi bwa kera agaragaza ko ahari amabuye y’agaciro y’ingenzi ari ku musozi wa Bwengwe no hafi y’uruzi rwa Rwiko, uduce twombi tudaherereye muri Minembwe.

Mvuka anongeraho ko n’igitekerezo kivuga ko Minembwe ari yo nzira rukumbi ishobora gukoreshwa na AFC/M23 berekeza i Kalemie kidafite ishingiro, kuko ngo hari izindi nzira nyinshi zishoboka.

Minembwe nk’ikimenyetso cy’Abanyamulenge

Dr. Mvuka avuga ko impamvu nyamukuru Minembwe yibasiwe ari uko yabaye ikimenyetso cy’Abanyamulenge, cyane cyane abavuye mu byabo bakayihungiramo.

Yagize ati: “Minembwe yabaye ikimenyetso cyo kubaho no kwihanganira ibihe bikomeye ku Banyamulenge. Kuyigabaho ibitero ni nko kubambura aho basigaye bumva hatekanye.”

Dr. Mvuka akomeza avuga ko, mu mboni ze, kwibasira Minembwe ari “intego ya politiki n’iy’amoko kurusha kuba intego ya gisirikare,” ndetse ko “kurimbura Minembwe byafatwa nk’intsinzi y’amoko kuruta intsinzi yo ku rugamba.”

“Iyi ni intambara y’akarere”

Mu isesengura rye, Dr. Mvuka anavuga ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC atagomba kureberwa gusa nk’intambara hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa cyangwa hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ati: “Iyi ntambara ifite intera y’akarere. Uruhare rw’u Burundi n’imikoranire yabwo na FDLR byerekana ko hari ibirenze ibisobanuro bisanzwe bitangwa ku mutekano.”

Avuga kandi ko ubufatanye hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Évariste Ndayishimiye mu bikorwa bigamije Minembwe, mu mboni ze, bushingiye cyane ku nyungu za politiki n’amoko kurusha ku mpamvu z’umutekano.

Dr. Mvuka asoza avuga ko buri muyobozi ashobora kuba afite impamvu ze bwite za politiki.

Agaragaza ko kuri Perezida Félix Tshisekedi, gukaza ibitero kuri Minembwe bishobora kumufasha gukomeza gushyigikirwa imbere mu gihugu, mu gihe kuri Perezida Évariste Ndayishimiye, gukomeza amakimbirane ashingiye ku moko bishobora gufasha gushimangira ubumwe bwa politiki muri CNDD-FDD no gukomeza guhangana n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply