Screenshot

Uko Turere w’imyaka 11 yakemuye ikibazo kimaze imyaka cyarazengereje aborozi b’inka

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka 11 witwa Richard Turere yabashije gukemura ikibazo cyari kimaze imyaka n’imyaniko cyarabaye karande ku borozi b’inka muri Kenya.

Turere wavutse agasanga ababyeyi baturiye Pariki y’igihugu ya Nairobi, ariko bazengerejwe n’intare zari zarabamariye inka, zizirya cyane mu ijoro, yaje gutekereza uko iki kibazo cyakemuka.

Mu kwitegereza, ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko yarebye uko ikibazo giteye, asanga intare ahanini zitinya cyane urumuri ruri kugenda, zikaba zidatinya ururi hamwe.

Mu gukemura iki kibazo, yifashishije ibikoresho bishaje bikomoka kuri bateri ya moto, ibikomoka ku matara no ku mirasire y’izuba, yubatse uburyo bworoshye ariko butanga urumuri mu buryo bumyatsa, ku buryo haza umwijima, ubundi hakaza urumuri.

Ubu buryo rero nibwo bwakuye umutima intare kuko zarebaga zikagira ngo aborozi barimo kugendagenda ku buryo nta nka zongeye kuribwa n’intare.

Ubu buvumbuzi bwiswe ” Urumuri rw’Intare” bwatanze umusaruro, abaturanyi barabukuriza ku buryo inka ziribwa n’intare zagabanyutse nta n’intare zibiguyemo kuko ubusanzwe hakoreshwaga uburyo bwo kuzica cyangwa se zo zikica inka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply