Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko hari abantu bo hanze bamaze igihe bagerageza kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’u Rwanda, binyuze mu guha icyizere abarimo Kayumba Nyamwasa cy’uko umunsi umwe bazayobora igihugu.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika yabereye muri Intare Conference Arena, i Rusororo mu karere ka Gasabo. Ni inama yari yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri.
Yavuze ko abarimo Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Patrick Karegeya wigeze kuba Umukuru w’Ubutasi na Dr. ThĂ©ogène Rudasingwa wabaye Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi bari mu bantu bagiye bizezwa n’Amahanga ko bazaba ba Perezida.
Ati: “Aba mureba baba hanze, abitwa ba Kayumba, abapfuye ba Karegeya, abitwa ba Rudasingwa; harimo n’abandi benshi bari abacuruzi. Abacuruzi na bo bamwe tubonamo ba Perezida, nta n’icyo bitwaye. Ariko bakanibonamo abazategeka ba Perezida.”
“Murabyumva ibyo nshaka kuvuga? Nkaba ndi aha ndi Perezida ariko nkoreshwa n’umucuruzi. Akaza mu gitondo ati ‘urabizi, uyu ntabwo mushaka ko aba Meya, ntabwo mushaka ko aba Minisitiri, hari abandi mfite’. Nkabazana nkabaguha, Perezida akabemeza. Byabayeho, ariko ntabwo byaba muri uru Rwanda rushya.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bari hagati ya batandatu n’icumu ari bo bagiye bahabwa ibyo byizere.
Nyamwasa, Karegeya na Rudasingwa Perezida Paul Kagame yagarutseho, bari mu bashinze ishyaka Rwanda National Congress (RNC) mu 2010 nyuma yo kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Iri shyaka ryagiye rihuzwa n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rizwi nka P5, ndetse kuri ubu abarwanyi baryo boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bafasha ingabo z’icyo gihugu mu ntambara zihanganyemo na AFC/M23.
Nyuma y’ubwumvikane buke bwavutse muri RNC, Rudasingwa yaje gutandukana na yo ashinga undi mutwe wa politiki, awusanga mu yindi myinshi y’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ikorera mu buhungiro nko muri Amerika y’Amajyaruguru no mu Burayi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kuba abo bantu bose baratekerezwaga ho nk’abashobora kuyobora u Rwanda, bishimangira ko hari abakomeje kwizera ko icyerekezo cya politiki y’u Rwanda gishobora kugenwa n’abaturutse hanze.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo atari ukwifuza kuyobora igihugu, kuko ari uburenganzira bwemewe muri demokarasi, ahubwo ko ikibazo ari ibikorwa byo hanze bigamije kubumba abanyapolitiki basimbura ubuyobozi buriho no guhungabanya igihugu.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ahazaza h’u Rwanda hagomba kugenwa n’Abanyarwanda ubwabo, aho kugenwa n’abanyamahanga.
Yunzemo ko igihugu cyigiye amasomo akomeye mu mateka yacyo kandi ko kitazemera ko abanyamahanga bagena icyerekezo cya politiki yacyo.


