Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Iran nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashinje Tehran kurenga ku masezerano y’agahenge yari amaze iminsi make asinywe hagati y’impande zombi.
Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyarashe ibigo bibikwamo missiles na drones, ndetse n’ibirindiro bya radar byo ku nkombe z’inyanja, mu rwego rwo kwihimura ku gitero cya drone cyagabwe ku bwato bw’ubucuruzi ku wa Kane, kikabangamira ibikorwa byo gutabara abasare bari baraheze muri ako gace.
Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwatangaje ko ubwato bwatewe kubera ko bwanyuraga mu nzira itemewe mu nyanja ya Hormuz, bityo bukavuga ko bwarenze ku mabwiriza yari yashyizweho.
Nyuma y’ibitero bya Amerika, Iran nayo yatangaje ko yagabye ibitero ku hantu ifitanye isano n’ingabo za Amerika muri ako karere, ishinja Washington kurenga ku masezerano y’agateganyo yari yarasinywe hagati y’impande zombi.
Amerika yavuze ko ibyo bitero ari “igisubizo gikomeye” ku gitero cyagabwe ku bwato bw’ubucuruzi, ishimangira ko Iran yarenze ku masezerano y’agahenge kandi igashyira mu kaga ubwisanzure bwo gutambutsa ibicuruzwa muri imwe mu nzira z’ingenzi z’ubucuruzi ku isi.
Iran na yo yasohoye itangazo rivuga ko Amerika ari yo yabanje kurenga ku masezerano, bityo ko ibitero byayo byari ukwihimura ku “butegetsi bwa Amerika butubahiriza amasezerano.”
Hagati aho, Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe umutekano wo mu nyanja (UKMTO) cyatangaje ko indi tanker na yo yakubiswe n’igisasu kitaramenyekana uwakirashe, yangirika ku gice cy’ikiraro kiyobora ubwato, nubwo nta musare wakomeretse kandi nta mwanda wangije ibidukikije wagaragaye.
Ibibazo biri mu muhora wa Hormuz, inzira inyuramo igice kinini cya peteroli na gazi byoherezwa ku isoko mpuzamahanga, byakomeje guteza impungenge ku bukungu bw’isi. Gufungwa kw’iyo nzira byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane ndetse bitinza ubwikorezi bw’ibindi bicuruzwa by’ingenzi.
Ku wa 17 Kamena 2026, Amerika na Iran bari bumvikanye guhagarika imirwano binyuze mu masezerano y’ingingo 14, yarimo n’iyasabaga Iran korohereza ubwato bw’ubucuruzi kunyura muri Hormuz mu minsi 60 nta misoro cyangwa andi mafaranga acibwa.
Visi perezida wungirije wa Amerika, JD Vance, yavuze ko niba Iran ifite ibyo itishimiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, yakabaye ibiganiraho aho gukoresha imbaraga.
Yagize ati: “Niba Iran ifite ibyo itumvikanaho ku masezerano, ishobora kubiganiraho. Ariko urugomo ruzasubizwa urugomo.”
Ku rundi ruhande, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran, Ebrahim Azizi, yavuze ko Amerika yongeye kugaba ibitero kuri Iran mu gihe ibiganiro by’amahoro byari bigikomeje, ashimangira ko “kurenga ku gahenge bizagira ingaruka kuri Amerika.”
Ubwato bwatewe ku wa Kane ni Ever Lovely, bwari butwaye ibicuruzwa kandi bwanditse muri Singapore. Nyirabwo yatangaje ko bwari bukurikije inzira yasabwe n’abashinzwe umutekano wo mu nyanja, ndetse ko abasare bose n’imizigo bari amahoro.
Kubera umutekano muke, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubwikorezi bwo mu nyanja (IMO) ryahagaritse gahunda yo gukura mu karere abasare barenga ibihumbi 11 bari baraheze muri iyo nzira y’ingenzi y’ubucuruzi.


