Izina rya Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ryongeye kugaruka mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyuma yo kwiyunga ku ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa ririmo na FDLR bahuje umugambi.
Abayobozi batandukanye bo ku ruhande rw’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho rirwana na Leta y’i Kinshasa, bakomeje kwemeza ko Kayumba yamaze kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo biciye mu ihuriro ry’imitwe ya P5 abereye umuyobozi.
Colonel Rugabo Fidèle wa Twirwaneho mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ingabo za Kinshasa na Gitega zongeye kurasa mu gace ka Ilundu ko muri Kivu y’Amajyepfo zigasenya ingo nyinshi z’abaturage, yungamo ko “ku rundi ruhande hakomeje koherezwa izindi ngabo z’u Burundi harimo na P5 ya Kayumba Nyamwasa.”
Ku wa Gatanu, Perezida wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe ibibazo bya politiki na dipolomasi mu ihuriro AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko hari impungenge z’uko ikibazo cyo muri Congo gishobora gufata indi ntera, nyuma y’uko Kayumba yinjiye mu ntambara.
Ati: “Kuba ingabo z’ibihugu by’abaturanyi nk’iz’u Burundi (FDNB), FDLR ndetse n’umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa zifatanya mu bitero bya Leta ya Congo, ubwabyo ni ukwerekana ko ikibazo cy’imbere muri Congo cyamaze kuba ikibazo cy’akarere.”
Ku ruhande rwe, Lawrence Kanyuka yavuze ko “ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwagura ihuriro ryabwo rya gisirikare,” avuga ko nyuma ya FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi (FDNB), “Kinshasa ubu yongeyemo n’abagize umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa.”
Kayumba Nyamwasa ni muntu ki?
Nyamwasa ni umwe mu basirikare bazwi cyane mu mateka ya politiki n’umutekano w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabaye umwe mu basirikare bakomeye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), aho yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda hagati ya 1998 na 2002.
Nyuma yaje no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, mbere yo gutandukana n’ubutegetsi bwa Kigali akajya mu buhungiro muri Afurika y’Epfo mu 2010.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Kayumba Nyamwasa yabaye umwe mu batangije ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC), umutwe wa politiki w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda washinzwe mu 2010 hamwe n’abandi bahoze mu buyobozi bukuru bw’igihugu.
Leta y’u Rwanda yagiye ishinja Kayumba Nyamwasa na RNC kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, birimo ibitero bya za grenade byabaye i Kigali mbere gato y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2010.
Nyamwasa n’abamushyigikiye bahakanye ibyo birego.
Mu 2011, Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwakatiye Nyamwasa adahari ku byaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvururu, rumuhanisha gufungwa imyaka 25 ndetse runamwambura impeta zose za gisirikare.
RNC, P5 n’impaka ku ruhare muri Congo
Nyuma yo gushinga RNC, umutwe wa Kayumba Nyamwasa wagiye uvugwa mu nyandiko zerekeye ihuriro ry’imitwe izwi nka P5 (Plateforme Politique P5), ryari rigizwe n’amatsinda atandukanye arwanya ubutegetsi bwa Kigali.
U Rwanda rwagiye rushinja bamwe mu bagize iri huriro gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ibirego abaregwa bagiye bahakana.
Ni muri aya mateka izina rya Kayumba Nyamwasa riri kugaruka mu ntambara ya Congo.
Ku ruhande rwa AFC/M23 na Twirwaneho, kuvuga ko P5 iri ku ruhande rwa Kinshasa ni ikimenyetso cy’uko imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yaba iri gukorana n’ubutegetsi bwa Congo mu ntambara yo kurwanya AFC/M23 n’u Rwanda rushinjwa kuyishyigikira.
Ibi bisobanuye iki ku Rwanda?
Niba koko P5 yaramaze kwinjira mu ntambara ya Congo ku ruhande rwa Kinshasa, byaba ari impinduka ikomeye ku mutekano w’u Rwanda.
Impamvu ni uko Kayumba Nyamwasa atari umuntu mushya muri politiki y’umutekano w’u Rwanda.
Kuba yarigeze kuba mu buyobozi bukuru bwa RDF, nyuma akajya mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bituma uruhare rwe rushobora gufatwa na Kigali nk’ikibazo cy’umutekano kirenze kuba amakimbirane asanzwe ya politiki.
Byatuma kandi u Rwanda rushimangira ibyo rumaze igihe ruvuga ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora kurebwa gusa nk’intambara hagati ya FARDC na AFC/M23, ahubwo ko kirimo n’imitwe yifuza gukoresha ubutaka bwa kiriya gihugu mu kuruhungabanyiriza umutekano.
Ku rundi ruhande, niba koko hari ubufatanye bushya hagati ya Kinshasa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bishobora gutuma ikibazo cya Congo kirushaho gufatwa nk’ikibazo cy’akarere, aho kuba ikibazo cy’imbere muri Congo gusa.
Kugeza ubu, ikibazo gikomeye kigomba gusubizwa ni ukumenya niba ibyo bivugwa na AFC/M23 na Twirwaneho ari amakuru afite ibimenyetso bifatika cyangwa niba biri mu rwego rw’intambara y’amagambo n’icengezamatwara riherekeza intambara yo ku rugamba.
AFC/M23 na Twirwaneho bavuze ibi, mu gihe amakuru avuga ko Nyamwasa ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bamaze igihe bakorera ingendo i Kinshasa, aho bahurira n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bakaganira uko bakomeza guha imbaraga umutwe wa FDLR kugira ngo bazawifashishe mu gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo.
Nyamwasa ari mu gatebo kamwe n’abarimo Jean-Luc Habyarimana, Eugène Gasana n’abandi benshi bari muri uriya mugambi.


