Abaturage bo mu Karere ka Mubende na bimwe mu bice bya Fort portal muri Uganda bacitsemo igikuba nyuma y’aho uwitwa Habimana na mugenzi we Twinamatsiko James, bafashwe bagiye gucuruza inyama z’imbwa.
Aba bombi bafashwe na polisi yari icunze umutekano kuwa 13 Kamena 2026, mu muhanda wa Mubende bigaragara ko bari bagiye kuzigurisha.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko “abaturage bacitsemo igikuba kuko aba bagabo bagaburiye benshi muribo muri ibyo bice byombi.”
Aba polisi bataye muri yombi aba bombi nyuma y’aho baketsweho ko bari gutoroka, basanga moto batwaye ihetse imbwa enye zibaze, inyama zazo bazishyize mu mufuka.
Habimana na mugenzi we biyemerera icyaha bakavuga ko uwo ari wo murimo basanzwe bakora, aho botsa inyama z’imbwa bakazicuruza ku muhanda yo mu turere twa Mubende no mu bice bya Fort portal muri Uganda.
Polisi ya Uganda yahise ifunga aba bombi mu gihe biteganyijwe ko bazagezwa mu nkiko.



One Response
Niba inyana zimbwa ari uku ziba zisa iyo zokeje,abenshi dushobora kuba tujya tuzirya!