Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Sheila Gashumba yutse inabi uwamusabye ubufasha bwa Ugx miliyoni eshanu kugira ngo na we yiteze imbere.
Uyu yagize ati ” Rwose ni gute wakoresha miliyoni 69 mu ijoro rimwe? Ndagira ngo undwaneho nanjye umpe nka miliyoni eshanu niteze imbere. ”
Mu kumusubiza, Sheila Gashumba yagize ati ” Ni nde wakubwiye ko ibibazo byawe bindeba?”
Ubusanzwe Sheila Gashumba akunze gufasha cyane cyane abana b’abakobwa gusa kuri iyi nshuro hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu wamusabye ubufasha yarengereye akabanza kumwibutsa ayo yatsinze mu kabari.


