ifoto_ya_dj_sonia_yambaye_isutiye_yavugishije_benshi_ku_mbuga_nkoranyambaga.webp-a57d4

DJ Sonia aratabaza avuga ko abo muri minisiteri bamumereye nabi

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bakobwa bavanga imiziki mu Rwanda, Kayitesi Sonia uzwi nka DJ Sonia aratabaza avuga ko hari imigambi yo kumugirira nabi cyane kumwangisha abantu iri gucurwa n’abantu atatangaje amazina ariko bakora muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi kandi ko amaze imyaka atabaza inzego zinyuranye ngo ahabwe ubutabera kuri iki kibazo ariko ntibigire icyo bitanga.

Abinyujije kuri X mu ijoro ryo kuwa 8 Nyakanga 2026, yanditse ngo ” Ndatabaza!! Maze imyaka itatu nsaba ubutabera simbuhabwe. Birababaje binateye agahinda kumara imyaka 3 wiruka mu nzego usaba ubutabera ariko ntubuhabwe. Byatangiye mu kwezi kwa 07/2023, natanze ikirego muri RIB nsaba ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko kabantu bantoteza, bakamparabika, bantesha agaciro bakanampimbira inkuru zitandukanye bagamije kunyangisha abantu.”

Yakomeje avuga ko hari icyo yakoze ariko bikaba iby’ubusa. Ati “Mu bihe bitandukanye narahamagajwe nakirwa nabakozi ba RIB ntanga statements ariko aho kumfasha bagahindukira bakabibwira abo nareze bagakomeza kuntoteza.Nyuma nahisemo kwitabaza Minisitiri w’Urubyiruko, Abdallah Utumatwishima musaba ubufasha kuko kuri iyi nshuro byari bigeze aho batangira kunteranya n’abakoresha banjye, ndetse no kwinjirira umuryango wanjye. Nasabaga ubufasha Ministeri kuko abamparabika babarizwa muri Ministeri ayoboye.”

DJ Sonia avuga ko Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima ntacyo yabikozeho. Ati” Minisitiri yambwiye ko ntacyo yamfasha ko ahubwo nkwiriye gusubira muri RIB. Ku nshuro ya kabiri nasubiye muri RIB, noneho ndi kumwe n’ umunyamategeko wanjye Jean Paul Ibambe, RIB yongeye kwakira ikirego cyange tariki ya 26/07/2025. Ndongera nkoreshwa statements nsubiramo ibiri mu kirego cya mbere tunagaragaza ko itotezwa n’iharabika nkorerwa rikomeje ku mbuga nkoranyambaga kandi riri gufata indi ntera. Kuri iyi nshuro banshinjaga indwara zidakira, batangira no guhimba inyandiko (Chats) bakazinyitirira barangiza bakazikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Nkaho bidahagije, bakantumaho abantu bigamba ko bazanyumvisha, bamwe bakansaba amafaranga ngo bahagarike kunsebya cyangwa ngo bakore agatsiko nanjye ko kundwanirira kuri social media.”

Uyu mukobwa avuga ko habaye ibintu byinshi ku buryo atabirondora byose. Ati “Ibi ni bicye cyane mubyo nagakwiye kuvuga cyangwa kugaragaza ariko abakurikira imbuga nkoranyambaga ndahamya ko bahamya ibyiri totezwa nkorerwa kandi hari abatangabuhamya cyangwa ibimenyetso bihagijwe byaratanzwe ariko bikomeza kwirengagizwa. Mu ntangiro z’iki cyumweru harongeye hahimbwa izindi nkuru zimparabika, ubu ziri gukwirakwizwa. Nagerageje guhamagara Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry sinabasha kumubona kuri telephone. Mfata umwanzuro wo kujya kuri office nifuza kubonana nawe cg umuyobozi mukuru wa RIB, Kabanda ngo mbabaze impamvu ibirego byanjye bititabwaho cyangwa niba batabona iyicwarubozo nkorerwa. Nagezeyo bambwira ko tudashobora kubonana kuko nta Appointments mfite, nsabwa kuyihabwa barambwira ngo ningende nze kongera mbahamagare.”

Kuri ubu DJ Sonia aribaza ngo “Ubuse nicare ntuze ntegereze igihe iyo appointment izabonekera? Cyane ko noneho natangiye no koherezwa amajwi bambwira ko ninongera kujya mu kazi nzagirirwa nabi? Mpunge se? cyangwa ntabaze Nyakubahwa President wa République?Nkore iki ngo mbone ubutabera?”

BWIZA ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na DJ Sonia ko abamwibasira bakora muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi. Twabonye urupapuro rutanga ikirego ndetse hari n’amajwi yumvikanamo umuntu w’igitsinagabo umuburira amusaba kwirinda imihanda ya Giporoso na Gisimenti, kuko hari umudj w’umukobwa w’inzobe umufiteho imigambi mibisha. Uyu anamusaba kutagira uwo yemera guhura na we nihagira ubimusaba.

DJ Sonia atangaje ibi nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana ko yasambaniye mu bwiherero bw’akabari yari yakoreyemo akazi. Ni inkuru ahakana yivuye inyuma akavuga ko ari abagamije kumusebya.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply