1784355794097

Uganda: Ukurebana ay’ingwe kwadutse mu muryango w’umuherwe Karangwa

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko ubu intugunda ari zose hagati y’abagore b’umuherwe Karangwa Moses wapfuye azize impanuka y’imodoka mu mezi make ashize.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeye muri Uganda, Ritah Kagwa avuga ko yamenye amakuru ko hari ukutumvikana hagati ya Kirabo Florence na Jacqueline Birungi ahanini bapfa imitungo yasizwe na Karangwa.

Amakimbirane yaturutse ku kuba Kirabo yarakumiriye abana ba mukeba we ababuza gukandagiza ikirenge ku mva ya Karangwa. Uyu mugore ngo yifashishije abasirikare ndetse ubu kwinjira mu rugo rwa Karangwa ruri ahitwa Bbaale bisaba  gusaba uruhushya Kirabo Karangwa.

Amakuru ava mu bantu ba hafi b’uyu muryango aravuga ko aba bagore bombi bari ukurebana ay’ingwe biturutse ahanini ku kugena uzajya ahabwa akayabo ka Frw y’ubukode bw’inyubako za Sunset Beach iri mu Karera ka Mukono.

Kirabo yasabye abapangayi gukomeza kwishyura bakoresheje konti ya banki bishyuriragaho Karangwa akiriho iri mu mazina y’uwitwa Venna nyuma bakamuha inyemezabwishyu kugira ngo abone ibihamya. Mukeba we Birungi yategetse abapangayi kwishyura bakoresheje kashi zishyikirizwa ushinzwe gucunga izi nyubako(manager) bagahabwa inyemezabwishyu. Aya mabwiriza yateje urujijo mu bishyura bibaza amabwiriza bagiye kubahiriza.

Aba bagore kandi bari gupfa imitungo sitasiyo ya lisansi iri Kayunga, indi mitungo iri ku muhanda wa Gayaza n’ifamu iri Bbaale.

Hagati aho ariko Kirabo Karangwa ni we mugore wa Karangwa bashakanye mu 2022.

Uyu mugabo wari ukomeye muri NRM mu Karere ka Kayunga yapfuye mu mezi make ashize. Ni umwe mu baherwe bavumirwaga ku gahera n’abaturage  bamushinja guhemuka bigwizaho imitungo. Ubwo yapfaga benshi biguriye rimwe bavuga ko bakize Umunyarwanda wari ubazonze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply