Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umuyobozi wa Patriotic League of Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yirukanye Umunyarwanda Frank Malimungu Gashumba ku mwanya wa Visi-Perezida wa PLU mu Buganda.
Gen Muhoozi yasimbuje Gashumba uwitwa Kiryowa Kiwanuka, wahoze ari intumwa nkuru ya guverinoma ya Uganda muri manda ya Perezida Museveni ishize.
Mu mpinduka zakozwe kuri uyu wa 15 Kamena 2026, Gen Muhoozi yanasimbuje Umunyamabanga Mukuru wa PLU, David Kabanda Ntyazo ashyiraho uwitwa Fadil Twalla. Kabanda ariko azakomeza kuba umwe mu bagize Komite nkuru ya PLU. Hari n’abandi bayobozi basimbuwe, abandi bahindurirwa imirimo.
Mu kiganiro cyitwa Entugga gica kuri Radio4Â mugitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2026, Gashumba yabajijwe n’umunyamakuru Kungu Al-mahadi Adam uko yabyakiriye, avuga ko yatuwe umutwaro wari umuremereye.
Yagize ati ” Niruhukije. Njye nka Gashumba, PLU yari imeze nk’aho yanziritse. Ndashimira Gen MK ku bwo kumpa umwanya nanjye ngashyira itafari ku izina rye. Ubu ndigenga. Hari ibintu ntajyaga njyamo, nkifata ariko ubu ndigenga.”
Kabanda we yavuze ko ” Nari narasabye gusimbuzwa kuko hari abari bamereye nabi kuko ntuma batagera kubyo baba bashaka.”
Kuwa 14 Kamena 2026 BWIZA yari yabagejejeho inkuru ivuga ko hari umwuka utari mwiza hagati ya Gen Muhoozi na Gashumba bitewe n’amagambo aherutse gutangaza ko hashobora kuvuka M23 muri Uganda mu gihe ikibazo cy’Abanyarwanda cyakomeza kwirengagizwa. Gen Muhoozi yari yavuze ko bazabiganiraho bombi.


