Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni ku bikorwa bidasanzwe, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasimbuje Maj. Gen. David Mugisha wayoboraga Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC),ugiye kujya mu masomo ya gisirikare.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi kuri uyu wa 3 Kanama 2026, avuga ko Gen Mugisha yasimbuwe na Brig. Gen. Asaph Mweteise Nyakikuru, wanazamuwe agahabwa iperi rya Major General by’agateganyo.
Col. Magezi yavuze ko Gen Mugisha agiye kwiga amashuri ya gisirikare hanze y’igihugu atavuze amazina “mu gihe kingana n’amezi.”
Igisirikare cya Uganda cyashimiye Major General David Mugisha kuko ” Yakoze imirimo ye neza nk’umuyobozi wa SFC ndetse kinamwifuriza amahirwe masa mu masomo ajyanye n’iby’umutekano agiyemo.”
Cyanashimiye kandi Acting Major General Asaph Mweteise Nyakikuru ku bwo guhabwa izo nshingano nshya, kinamwifuriza kuzuzuza neza.
Acting Maj.Gen. Asaph Mweteise yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa SFC. Ni umwanya yahawe na Perezida Museveni mu 2024, asimbuye Brig. Gen. Charity Bainababo. Uyu mugabo yanayoboye Burigade y’Abakomando ba SFC. Yagize uruhare mu kugarura amahoro muri Somalia kuva 2012-2013 no muri operasiyo yiswe Kalongero muri Sudani y’Epfo mu2013 aho, UPDF yari yahawe misiyo yo gutabara Abanya-Uganda bari baraheze mu cyeragati bitewe n’intambara yari muri icyo gihugu icyo gihe ndetse no kugarura umutekano i Bor.
Uyu mujenerali ni umwe mu bayobozi ba gisirikare bagaragaza umuhate ku kazi, aho agaragaza kenshi atambukana ubukaka haba mu mvura y’amahindu, akora inshingano ze zivuze ikintu kinini ku mutekano wa Uganda harimo:kurinda Perezida wa Uganda n’umuryango we, kurinda ibikorwaremezo n’ahantu h’ingenzi ku rwego rw’igihugu, gukora ibikorwa byihariye bya gisirikare (special operations) no kurwanya iterabwoba no gutabara mu bikorwa byihutirwa.


