Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Frank Malimungu Gashumba agiye kwitaba ubuyobozi bwa PLU abereye umuyobozi bitewe n’amagambo aherutse gutangaza ku mute witwaje intwaro wa M23.
Gen Kainerugaba abinyujije kuri X yavuze ko Gashumba usanzwe usanzwe ari Visi-Perezida wa PLU mu gice cya Uganda yo hagati, agomba kwitaba Komite nkuru ya PLU kugira ngo asobanure ku magambo aherutse gutangaza kuri M23.
Yanditse ati: “Umuvandimwe wanjye Frank Gashumba azitaba Komite nkuru ya PLU kugira ngo tuganire ku byo gutangiza M23 muri Uganda.”
Gashumba mu minsi ishize yumvikanye mu ruhame avuga ko “mu gihe ikibazo cy’Abanyarwanda muri Uganda kitakunvikana hisunzwe itegeko nshinga rya Uganda, hazitabazwa andi mahitamo arimo gutangiza M23 muri Uganda.”
Abasesenguzi ba politiki muri Uganda bagarutse ku magambo ye, bavuga ko iyi mvugo ye ikarishye, kandi ko ikwiriye guhabwa uburemere ikwiriye.


