Owori

Ntabwo twari tuziko twishe umuntu ufitiye igihugu akamaro-Abarimo Munyaneza ku rupfu rwa Kapiteni wa Villa SC

Sangiza iyi nkuru

Abagabo barimo Munyaneza Bashir uzwi nka ‘Jemo’, Magoba Samuel n’undi witwa Frank bavuga ko batari bazi neza ko uwo bakoreye ubugizi bwa nabi ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, ubwo bisobanuraga ku rupfu rwa Kapiteni w’Ikipe ya Villa SC, David Owori, akaba yari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda.

Aba basore babigarutseho ubwo bahatwaga ibibazo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Katwe.

Umwe muribo ati ” Twari turi gushaka amafaranga, Frank amukubita umugeri njye mfata telefone. Halali ni we wamukubise. Ntabwo twari tuzi ko uwo twishe ari umuntu ufitiye igihugu akamaro.”

NTV Akawungeezi ivuga ko aba basore bavuga ko batari bagamije kwica Owori, ko ahubwo bari bari gushaka icyo kubatunga. Umwe ati ” Ndasaba imbabazi kandi ndasaba ko nafashwa nkajya kwiga.”

Polisi ya Uganda ivuga ko kugeza ubu abantu 11 bamaze gutabwa muri yombi kubera ubu bugizi bwa nabi. Hari uwitwa Halali na Kato kugeza ubu bagishakishwa kuko abafashwe bo bavuga ko abo aribo ba nyir’umupangu. Uru rwego runavuga ko uwo munsi hanagabwe ibitero by’amabandi mu bindi bice bya Kampala birimo:Nsambya, Nabisaalu na Kirombe.

Ku rundi ruhande ariko hari abadashira amakenga abo mu nzego z’umutekano kuko bavuga ko umwe muri abo basore yari aherutse gufatirwa ubujura, aranafungwa ariko ko batazi uburyo yaje kurekurwa.

Mu cyumweru gishize nibwo Owori yapfuye nyuma yo gutegwa n’abagizi ba nabi ubwo yari atashye nka saa mbiri z’ijoro ubwo yari ageze mu gace ka Makindye, Zone ya Dubali ku muhanda Nalinya Mpologoma, muri Kampala, bamukubise ipave ari naryo ryamuviriyemo kwitaba Imana nyuma y’amasaha make, agwa mu Bitaro byitwa Case.

Abamuteye bamwambuye ibirimo telefone ye yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro Max, ari na yo Polisi ya Uganda yagendeyeho ishakisha abagize uruhare muri uru rupfu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply