Brig. Gen Rwivanga yaganiriye na Museveni 

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yiyemeje gukorana n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu rwego rwo gukomeza ubushobozi bw’ingabo z’uyu muryango zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, nyuma yo kwakirira Brig. Gen. Rwivanga uyobora uriya mutwe w’ingabo mu biro bye biherereye i […]

Sudani: Inyeshamba za RSF zafashe Umujyi wa Geissan ku mupaka na Ethiopia

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Kanama 2026, Inyeshyamba za RSF zemeje ko zafashe Umujyi wa Geissan uherereye ku mupaka na Ethiopia itarebana neza na Sudani muri iki gihe. Igitero cya RSF cyabanjirijwe n’ibitero bya drone n’amabombe y’intwaro ziremereye ku wa Kabiri. Ingabo za RSF ngo zaturutse mu cyerekezo cya Ethiopia. Ingabo za Sudani zimaze […]

RIB yatanze umucyo ku ifungwa rya Shema Fabrice, urujijo rwa APR FC ruvaho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya Shema Fabrice uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ruvuga ko ibyaha akurikiranweho ntaho bihuriye n’akazi ke ko kuyobora iri shyirahamwe. Shema Fabrice yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026. Nyuma yaho amakuru y’ifungwa rye akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bamwe […]

Yahaye ba Afande ruswa ya Frw 7,800 ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare, atabwa muri yombi

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Masindi muri Uganda, yatawe muri yombi akekwaho kugerageza guha ba Ofisiye bane bo mu ngabo z’icyo gihugu ruswa y’amashiringi 20,000 (Frw 7,800) kugira ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare. Uyu musore witwa Emmanuel Kyakabaale Tayebwa, yafatiwe ku cyicaro cy’Akarere ka Masindi, aho yari yagiye kwitabira igikorwa cyo gushaka abasirikare […]

Ntabwo twari tuziko twishe umuntu ufitiye igihugu akamaro-Abarimo Munyaneza ku rupfu rwa Kapiteni wa Villa SC

Abagabo barimo Munyaneza Bashir uzwi nka ‘Jemo’, Magoba Samuel n’undi witwa Frank bavuga ko batari bazi neza ko uwo bakoreye ubugizi bwa nabi ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, ubwo bisobanuraga ku rupfu rwa Kapiteni w’Ikipe ya Villa SC, David Owori, akaba yari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Aba basore babigarutseho ubwo bahatwaga ibibazo kuri Sitasiyo […]

Nairobi: Ambasade ya Sudani y’Epfo yafunze imiryango kubera ibirarane by’ubukode

Ambasade ya Sudani y’Epfo i Nairobi yafunzwe nyuma y’uko, nk’uko bivugwa, leta yaba yarananiwe kwishyura ibirarane by’ubukode bw’amezi ane, bigahagarika serivisi za ambasade ku Banyasudani y’Epfo batuye muri Kenya. Ambasade, iherereye mu gace ka Kilimani muri Nairobi, yafunzwe ku wa Kabiri, itariki ya 11 Kanama, nk’uko byatangajwe n’umukozi wa ambasade waganiriye na Radio Tamazuj. Urubuga […]

Bangui: Ambasaderi w’u Bufaransa arashinjwa ibikorwa by’ubushurashuzi

U Bufaransa bwatangiye gukurikirana umudiplomate wabwo mukuru muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) kubera imyitwarire mibi, nyuma y’ibirego by’uko yajyanye abagore benshi mu rugo rwe rw’akazi akaryamana na bamwe muri bo. Ibirego kuri Ambasaderi Bruno Foucher, bivuga ku bintu bivugwa ko byabaye hagati ya Mutarama 2024 na Werurwe uyu mwaka, byatumye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa […]

I La Haye hagiye gutangwa ikirego ku bwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Burundi

Mu mujyi wa La Haye wo mu Buholandi hagiye gutangwa ikirego gisaba ubutabera ku bwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu nkambi ya Gatumba mu Burundi, nyuma y’imyaka 22 harabuze ubutabera ku bantu 152 bishwe. Kuri uyu wa 13 Kanama 2026, ni bwo Abanyamulenge n’inshuti zabo hirya no hino ku isi bibuka buriya bwicanyi. Mu ijoro ryo ku […]

Umuyobozi wa Rwanda FDA yafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwataye muri yombi abantu 17 barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu. Uyu muyobozi yafatanwe n’abandi bayobozi bo muri iki kigo yari abereye umuyobozi ndetse n’abandi bo mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB) no mu nzego z’ibanze. Aba bakurikiranweho ibyaha bifitanye […]

Gatumba: Ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge bumaze imyaka 20: Ni bande babugizemo uruhare, kuki ubutabera butaraboneka?

Mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004, isi yamenye inkuru y’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu nkambi y’impunzi ya Gatumba, mu burengerazuba bw’u Burundi, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu masaha make gusa, inkambi yari icumbikiye impunzi z’Abanyamulenge yahindutse ahantu h’urupfu n’agahinda. Abantu bagera kuri 160 barishwe, abandi barenga 100 barakomereka. Abenshi […]

Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje PSG na Aston Villa

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu i Salzburg, muri Austria, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Super Cup wa 2026, uhuza amakipe abiri afitanye ubufatanye na gahunda ya “Visit Rwanda”. Ayo makipe ni Paris Saint-Germain (ikipe ifite igikombe cya UEFA Champions League) na Aston Villa (ikipe yatwaye igikombe cya UEFA Europa League), ikaba n’umufatanyabikorwa mushya […]

Kalehe: Ihuriro rya FARDC ryagabye ibitero bitandukanye mu bice bituwe cyane

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Kanama 2026, guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine n’itanu z’umugoroba (18:45), ingabo zishyize hamwe zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye zikoresheje imbunda zirasa kure (artillerie) ku duce dutandukanye two muri Teritwari ya Kalehe dutuwe cyane, harimo Rumbishi, Chambombo, Cyamatare na Gasovu. Nk’uko itangazo ryasohowe na AFC/M23 […]