IMG-3743

Bebe Cool yashyize hanze ibimenyetso bihamya ko Mutesi Jolly yamutuburiye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali, uzwi nka Bebe Cool yashyize hanze ibimenyetso kandi aranateganya gukomeza iki gikorwa kugira ngo ahamye ko Miss Mutesi Jolly yamutuburiye ndetse akaba yarabikoreye n’abandi benshi.

Bebe Cool abinyujije kuri X yavuze ko Mutesi Jolly yamutekeye umutwe mu mwaka ushize yitwaje Arsenal. Ati ” Uyu mugore, Jolly Mutesi aba mu Bwongereza kandi akunda gukurikira imikino ya Arsenal, yantekeye imitwe umwaka ushize yitwaje izina ry’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal. None agarutse mu y’indi misiyo ikomeye ari gutegura.”

Mutesi Jolly ariko ibi na we anyuze kuri X yahise abitera utwatsi. Ati ” Mbere na mbere, mbabajwe no kumva ko watuburiwe n’umuntu wanyiyitiriye, ariko ubutaha, ndabasaba kujya ubanza kugira ubushishozi no kugenzura amakuru neza mbere yo gushinja cyangwa kuvuga ibintu bishobora kwangiza izina ry’abandi.”

Mu gusubiza Mutesi Jolly,  Bebe Cool yahise atangira gushyira hanze ibyo afata nk’ibimenyetso  kuri iki kibazo kugira ngo yerekane ko ibyo avuga ari impamo.

Yagize ati ” Mutesi Jolly iyi nimero si iyawe? Ibi mbikoze ku bw’ineza ya Repubulika y’u Rwanda na perezida wakoze byinshi mu rwego rwo kugaragaza neza isura y’igihugu. Mfite byinshi kuri wowe birenze ibyo utekereza no ku mukobwa w’inshuti yawe wirabura. Ibi bintu mubimazemo igihe.”

Kuri iyi ngingo, Bebe Cool yerekana nimero itangirwa na +4477…. we avuga ko ari Mutesi Jolly uyikoresha. BWIZA ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga nyiri iyi nimero ya telefoni ngendanwa.

Yakomeje ati” Kugira ngo wemere, nzi n’abandi bantu benshi wakoreye ibi bintu ( watuburiye). Gusa icyiza gihari ni uko wowe n’inshuti yawe mwahuye imbonankubone n’umwe mubo mwatuburiye. Nanjye ni uko namenye ko ari wowe wantuburiye.”

N’ubwo atavuze aho Mutesi Jolly yaba yarahuriye n’uwo muntu, Bebe Cool avuga ko ” Ufite umuntu muri Uganda ufite nimero na konti (ya banki) ukoresha wakira amafaranga. Ubwo rero wihagazeho kuko wibwira ko ubwo mfite umugore ntashobora kurihingutsa ko tujya tuvugana. Nagiye mvugana nawe umugore wanjye abizi cyane ko ibyo twaganiriyeho byari  ibijyanye na kariyeri (career) y’umupira w’amaguru y’umuhungu wanjye.”

Bebe Cool yavuze ko ushaka kumenya ko ibyo avuga aribyo, yakoresha iyo nimero ya telefoni ngendanwa akareba ko itamugeza kuri Mutesi Jolly binyuze mu nshuti ze n’abo bafitanye isano.

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko kuri uyu wa 17 Kamena aratangira gushyira hanze ibindi bimenyetso, ubundi akareba aho ibintu bigana.

Miss Jolly Mutesi yavuze ko Bebe Cool ari icyamamare atakabaye avuga ibyo abonye, atabanje gukora ubushakashatsi cyangwa ngo ashake amakuru mbere yo kuvuga ibintu bishobora kwangiza izina ry’uwo avuga.

Avuga ko atazi uko ibyabaye kuri Bebe Cool gusa agakeka ko wenda haba hari abamwiyitiriye bagacucura uyu muhanzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *