U Rwanda na Afurika y’Epfo byemeranyije gutangira icyiciro gishya mu mubano wabyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yatangaje ko Afurika y’Epfo n’u Rwanda byemeranyije gutangira icyiciro gishya mu mubano wabyo nyuma y’imyaka irenga icumi urimo ibibazo bya dipolomasi. Lamola yabitangaje kuri uyu wa 17 Kamena 2026 mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wari mu ruzinduko rw’akazi i […]

Miss Jolly ahaye Bebe Cool amasaha 48 ya nyirantarengwa

Uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, yafashe icyemezo cyo kwitabaza amategeko nyuma y’uko umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali, uzwi nka Bebe Cool, amushinje ku mugaragaro kugira uruhare mu buriganya bwamukorewe. Mu nyandiko y’amapaji abiri yasinywe n’ibiro by’abanyamategeko Mbidde & Co. Advocates ku wa 17 Kamena 2026, Mutesi Jolly yavuze ko ibyo […]

U Rwanda rwasubije ibirego by’u Burundi na RDC mu kanama k’Uburenganzira bwa Muntu

Intumwa y’u Rwanda i Genève mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Urujeni Bakuramutsa, yamaganye ibyo yavuze ko ari ibirego bidashingiye ku kuri byatanzwe n’intumwa z’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu nama ya 62 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu. Mu ijambo yavuze akoresheje uburenganzira bwo gusubiza (Right of Reply), Amb. Bakuramutsa yavuze […]

Amafoto: Uko Ingabo z’u Rwanda zirinze Ikibuga cy’Indege cya Malakal zihagaze bwuma

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zitabajwe ngo zirinde Ikibuga cy’Indege cya Malakal n’inkengero zaho mu rwego rwo kwirinda abagerageza kugaba ibitero bigamije gusahura imfashanyo zigenewe abaturage. Ibi byatangajwe na UNMISS kuri uyu wa Gatatu, itariki 17 Kamena 2026, mu butumwa yanyujije kuri X. “Kugira ngo […]

Ibintu 9 abagabo bakora iyo baciye inyuma abagore babo

Iyo umuntu ari mu buhemu, hari imyitwarire imwe n’imwe ishobora gutuma agerageza guhisha ibyo akora. Nubwo ibi bimenyetso bidahita byemeza ko umuntu aca inyuma mugenzi we, impuguke zivuga ko bishobora kuba impamvu yo kuganira no gushaka ukuri. 1. Guhisha telefoni ye Ashobora gutangira gushyiraho amagambo y’ibanga mashya, guhora ayitwaye cyangwa akayihisha kugira ngo hatagira uyireba. […]

Ishusho y’urugamba rwa Minembwe rukomeje kuba amagasa

Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi miremire ya Minembwe aho abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23 barwanira n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo; amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko urugamba rukomeje kuba ishiraniro ku mpande zombi. Ni imirwano iri kuba mu gihe […]

Ntukajyane telefoni mu bwiherero

Abantu benshi bajya mu bwiherero bitwaje telefoni zabo, bakayikoresha bari kwituma cyangwa bari mu bindi bikorwa by’isuku. Icyakora, inzobere mu buzima zivuga ko iyo ngeso ishobora kugira ingaruka ku buzima no ku isuku. 1. Telefone ishobora kubika bagiteri n’utundi dukoko dutera indwara Ubwiherero ni hamwe mu hantu hashobora kuba hari bagiteri n’utundi dukoko dutandukanye. Iyo […]

Abagabo badafura imyenda y’imbere akabo kashobotse

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’inzobere mu buzima bwagaragaje ko kwambara ikariso imwe iminsi myinshi utarayimesha bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima, cyane cyane ku bagabo. Abashakashatsi bavuga ko ikariso iba ifite inshingano zo gukurura ibyuya, uturemangingo tw’uruhu twapfuye ndetse na za mikorobe ziva ku mubiri mu gihe umuntu ayambaye. Iyo itameshwe buri munsi, iba ahantu heza hakurira […]

Bebe Cool yasabye Perezida Kagame ko Mutesi Jolly yakorwaho iperereza

Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yasabye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ko Mutesi Jolly ashinja kumutuburira yakorwaho iperereza kugira ngo u Rwanda rudakomeza gusigwa icyasha. Bebe Cool wari wateguje ko agiye gukomeza gushyira hanze ibimenyetso bihamya ko Mutesi Jolly yamutuburiye, kuri uyu wa 17 Kamena 2026, kuri X yitabaje Perezida Kagame. Ati ” […]

Perezida Kagame yahaye RDF umuvugizi mushya

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda. Karuretwa yasimbuye Brig. Gen Ronald Rwivanga uherutse gutorerwa inshingano nshya zo kuyobora umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF). Rwivanga yatangiye izo nshingano […]

Intara ya Somaliland yiyomoye kuri Somalia yafunguye ambasade i Yerusalemu nk’igihugu

Intara ya Somaliland yitandukanyije n’igihugu cya Somalia yamaze gufungura ambasade i Yerusalemu, nyuma y’amezi atandatu Israel ibaye igihugu cya mbere kiyemeye nk’igihugu cyigenga. Ifungurwa ry’iyo ambasade mu gace kiganjemo ibikorwa by’ikoranabuhanga i Yerusalemu y’Uburengerazuba, ryabaye mu gihe Perezida wa Somaliland Abdirahman Mohamed Abdullahi ari mu ruzinduko rw’akazi muri Israel. Mu nama yagiranye na Perezida wa […]

Minembwe: Umwuka ukomeje kuba mubi nyuma y’ibitero bya FARDC na FDNB

Ibibazo by’umutekano bikomeje guhangayikisha muri Minembwe-Centre, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’ibitero by’Ingabo za Congo n’Ingabo z’u Burundi, zishyigikiwe n’ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, kuri Minembwe-Centre, igenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho bifatanye imikoranire na AFC/M23. Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 […]

Ishuri ry’ubushakashatsi ku mutekano muri Nigeria riri mu rugendoshuri mu Rwanda

Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria  riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije gusuzuma isano iri hagati y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere, n’ibibangamira umutekano w’ibihugu. Iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo ndetse n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho  ryagejejweho ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare […]

Tshisekedi yaraye i Houston aho yitabiriye umukino uza guhuza RDC na Portugal

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika, FĂ©lix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yaraye i Houston (Texas), muri Amerika. Aherekejwe n’umugore we, Denise Nyakeru, aho bitabiriye umukino w’igikombe cy’Isi, uteganijwe kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cya NRG Stadium, hagati y’ikipe ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Portugal, mu mukino wa mbere […]

Bebe Cool yashyize hanze ibimenyetso bihamya ko Mutesi Jolly yamutuburiye

Umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali, uzwi nka Bebe Cool yashyize hanze ibimenyetso kandi aranateganya gukomeza iki gikorwa kugira ngo ahamye ko Miss Mutesi Jolly yamutuburiye ndetse akaba yarabikoreye n’abandi benshi. Bebe Cool abinyujije kuri X yavuze ko Mutesi Jolly yamutekeye umutwe mu mwaka ushize yitwaje Arsenal. Ati ” Uyu mugore, Jolly Mutesi aba mu […]

Igikombe cy’Isi: Messi yandikiye amateka kuri AlgĂ©rie

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yanyagiye iya AlgĂ©rie ibitego 3-0, mu mukino w’Igikombe cy’Isi Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wayo yandikiyemo amateka. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda J wakiniwe i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukino Messi yatsinzemo ibitego bitatu byose bya Argentina (hat-trick), ayifasha gutangira neza […]

Bebe Cool yashinje Miss Mutesi Jolly kumutuburira

Umuhanzi Moses Ssali uzwi mu muziki wa Uganda nka Bebe Cool, yashinje Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016 kumutekera umutwe akamucucura yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal. Bebe Cool mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X mbere yo kubumenyesha abarimo Perezida Paul Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari […]