Gtoxk_HWUAAxEkN

U Rwanda rwasubije ibirego by’u Burundi na RDC mu kanama k’Uburenganzira bwa Muntu

Sangiza iyi nkuru

Intumwa y’u Rwanda i Genève mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Urujeni Bakuramutsa, yamaganye ibyo yavuze ko ari ibirego bidashingiye ku kuri byatanzwe n’intumwa z’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu nama ya 62 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Mu ijambo yavuze akoresheje uburenganzira bwo gusubiza (Right of Reply), Amb. Bakuramutsa yavuze ko ibyo bihugu byahisemo gushinja u Rwanda ibintu bitajyanye n’ibyari byavuzwe na Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu kiganiro cye ku bibazo by’umutekano bikomeje kuranga uburasirazuba bwa RDC.

Yagize ati: “U Rwanda rwamaganye uburyo ibyo biganiro bihindurwa urubuga rwo gushinjanya. Icya mbere, ni ngombwa kwibutsa ko u Burundi bufite ingabo zirenga 10,000 zikorera mu burasirazuba bwa RDC.”

Bakuramutsa yavuze ko izo ngabo zikorana n’Ingabo za RDC (FARDC), umutwe wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga Kinshasa yifashisha, ashimangira ko raporo zitandukanye zagaragaje amakosa akomeye zirimo gukorera abasivili.

Ati: “Raporo zo mu bice by’imirwano zagaragaje ihohoterwa rikomeye ryakozwe n’ingabo z’u Burundi ku baturage, ririmo gufata ku ngufu, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi bikorwa bikomeye bihonyora uburenganzira bwa muntu.”

Amb. Bakuramutsa yanongeye kugaragaza impungenge u Rwanda rumaze igihe ruvuga ku mutekano warwo, by’umwihariko ku kibazo cy’umutwe wa FDLR.

Yavuze ko n’ubwo Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kasabye inshuro nyinshi ko uwo mutwe usenywa, ndetse hakaba hari n’ibyemeranyijwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, FDLR igikomeje guhabwa intwaro, gukorana no kwinjizwa mu bikorwa by’Ingabo za RDC.

Yongeyeho ko raporo zitandukanye zigaragaza kandi ko ubutegetsi bwa RDC bukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na CODECO.

Bakuramutsa yashimangiye ko RDC idashobora kuvuga ko ishaka amahoro, mu gihe ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ati: “RDC ntishobora kuvuga ko ishaka amahoro mu gihe ikomeje guha intwaro, guhuza no gukoresha imitwe yitwaje intwaro ikomeza guteza umutekano muke no kongera imibabaro y’abasivili.”

Uyu mudipolomate yagaragaje ko icy’ingenzi ku burasirazuba bwa RDC no mu karere k’Ibiyaga Bigari ari ugushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro amaze gusinywa, aho kwishingikiriza ku gisubizo cya gisirikare cyangwa ku birego bidafite ibimenyetso bifatika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *