Uwahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Hon. Luttamaguzi Semakula yatabaje inteko ishinga amategeko avuga ko n’ubwo iherutse kwanga Dr. Muganga Lawrence ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera ikibazo cy’ubwenegihugu, kuba noneho Perezida Museveni yagennye Witonze Juma Kisekka kuri uwo mwanya byose ari kimwe.
Mu butumwa yanyujije kuri Facebook uyu wa 27 Nyakanga 2026 Luttamaguzi yavuze ko aba bombi ntaho batandukaniye uretse kuba Dr. Muganga yari umuntu ubogamye gusa.
Yagize ati ” Rwose Nteko Ishinga Amategeko nta tandukaniro hagati ya Muganga na Witonze.”
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo bihuriza ku kuba aba bombi ngo ” Bose ni Abanyarwanda.”
Luttamaguzi we ntiyasobanuye aho aba bombi bahuriye cyangwa ngo atomore icyo asaba inteko igomba kwemeza Witonze ku mwanya yagenweho.
Paulson Kasana Semakula Luttamaguzi akunze kwitwa Luttamaguzi Semakula ni umunyapolitiki n’umuhanga mu bukungu wo muri Uganda.
Yabaye umudepite uhagarariye Nakaseke South County kuva mu 2016, yongera gutorerwa uwo mwanya mu 2021.
Azwi cyane kubera kuvuganira abaturage ku bibazo by’ubutaka, ibikorwa remezo, n’iterambere rya Nakaseke. Yanagize uruhare mu mirimo ya komisiyo zitandukanye z’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Mu biganiro ku maradiyo atandukanye yo muri Uganda, Luttamaguzi yumvikanye kenshi yikoma abo yita Abanyarwanda ashinja kuba baraje bashaka imibereho hanyuma Abaganda babakiriye bakabagira abacakara iwabo, babiba ubutaka, kwinjirira imiryango yabo biyita amazina yabo. We akunze kubita “Obusajja” ari byo kuvuga ngo “Utugabo”.


