Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi miremire ya Minembwe aho abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23 barwanira n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo; amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko urugamba rukomeje kuba ishiraniro ku mpande zombi.
Ni imirwano iri kuba mu gihe ingabo za Leta zikomeje gukoresha imbaraga zidasanzwe zirimo indege z’intambara za Sukhoi-25, drone z’intambara n’ingabo kabuhariwe zoherejwe ku rugamba.
Imirongo itatu y’urugamba
Amakuru ava muri Minembwe agaragaza ko ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ryatangije ibitero ku mirongo itatu y’ingenzi rigamije gusatira no kwinjira muri Minembwe-Centre.
Umurongo wa mbere, uva Mikenke werekeza Gitavi. Aha ni ho hari kubera imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba Twirwaneho.
Agace ka Gitavi gafatwa nk’ingenzi cyane kuko karimo umusozi wa Gitavi uwufite aba afite amahirwe menshi yamufasha kugenzura Minembwe.
N’ubwo ihuriro rya FARDC na Wazalendo ryakomeje kugaba ibitero kuri uwo murongo, amakuru agaragaza ko Twirwaneho igikomeje kuwugenzura.
Ku murongo wa kabiri wa Bidegu-Kalingi, ihuriro rya Kinshasa ryifashishije imitwe y’ingabo kabuhariwe irimo ‘Hiboux’ na ‘Serpents Noir’. Iyi mitwe ifashwa na drones z’intambara.
Kuri uyu murongo w’urugamba ni ho hagaragaye intambwe nto yatewe n’ingabo za Leta, kuko zashoboye kugera mu gace ka Ruhinamavi mbere yo gukomeza zerekeza Ilundu.
Ilundu ifatwa nk’agace k’ingenzi kuko iri hafi ya Minembwe-Centre, ku ntera itarenze kilometero 10.
Ku murongo wa gatatu wa Gakenke, ibikorwa bya gisirikare bivugwa ko biyobowe cyane n’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR.
Intego yabo ni ugusatira Minembwe banyuze ku Musozi wa Sinaï no ku Ruzi rwa Lwiko, ahavugwa ko hakigenzurwa na Twirwaneho na AFC/M23.
Kuki Minembwe ari ingenzi?
Minembwe ni imwe mu ngingo z’ingenzi z’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo. Kuyigenzura byatanga inyungu za gisirikare n’iza politiki ku ruhande rwose rwabigeraho.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwihaye intego yo kuba bwisubije Minembwe mbere y’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa RDC uba ku wa 30 Kamena, mu rwego rwo kwerekana intsinzi ifite ubusobanuro bwa politiki n’igisirikare ku barwanya Leta.
Ku rundi ruhande, Twirwaneho na AFC/M23 na bo bafata kurinda Minembwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubushobozi bwabo bwo guhangana n’ihuriro rinini ry’ingabo zirimo FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Abaturage hagati y’amasasu
Mu gihe impande zombi zikomeje guhangana, abaturage ni bo bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye.
Hari amakuru y’amazu y’abaturage yatwitswe mu bice bya Gitavi, mu gihe ibikorwa byo kugeza ku baturage ibiribwa, imiti n’ubundi bufasha byakomeje guhagarara kubera umutekano muke.
Umuryango Mahoro Peace Association uheruka gutangaza ko hagati y’itariki ya 8 n’iya 11 abantu 30 bakomerekeye mu mirwano ikomeje kubera muri kiriya gice, mu gihe itumanaho na ryo rikomeje guhungabana.
Urugamba rukomeje kuba amagasa
Nubwo ihuriro rya Kinshasa rikomeje gukoresha ubushobozi burimo indege, drone n’ingabo zidasanzwe, amakuru ava ku rugamba agaragaza ko kugeza ubu ritari ryabasha kwinjira muri Minembwe-Centre.
Ku rundi ruhande, n’ubwo Twirwaneho na AFC/M23 bakomeje kwihagararaho ku mirongo myinshi y’urugamba, na bo bakomeje guhura n’igitutu gikomeye gituruka ku bitero biri kugabwa icyarimwe ku mpande zitandukanye.
Ibi bituma urugamba rwa Minembwe rukomeza gukomera, kuko nta ruhande rurabasha kubona intsinzi isobanutse.
Ni mu gihe abaturage bo bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’iyi mirwano ikaze.


