577bdf00-f3a3-11f0-a422-4ba8a094a8fa.jpg

Minembwe: Umwuka ukomeje kuba mubi nyuma y’ibitero bya FARDC na FDNB

Sangiza iyi nkuru

Ibibazo by’umutekano bikomeje guhangayikisha muri Minembwe-Centre, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’ibitero by’Ingabo za Congo n’Ingabo z’u Burundi, zishyigikiwe n’ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, kuri Minembwe-Centre, igenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho bifatanye imikoranire na AFC/M23.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 Kamena 2026, havuzwe imirwano ikaze hagati ya Twirwaneho n’Ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bayo mu midugudu myinshi, harimo Kakenge, Lunundu, Kitavi, Tuoko, na Kawera.

Amakuru ava mu buyobozi agera kuri Kivu Morning Post avuga ko imirwano hagati y’impande zombi yari ikomeye.

Ingabo za Congo n’iz’u Burundi, hamwe n’inyeshyamba za Wazalendo, ngo zagerageje kugota Minembwe-Centre, umujyi utuwe cyane n’Abanyamulenge.

Andi makuru aturuka aho avuga ko imidugudu ikikije centre ya Minembwe yatwitswe na FARDC zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, na Wazalendo. Kugeza ubu ibishobora kuba ku basivili muri kariya karere ntibizwi, kubera ko ako karere katagerwaho n’imiryango itabara imbabare kuva mu ntangiriro za 2026.

Mahoro Peace Association (MPA) ishyirahamwe rihuza Abanyekongo b’Abanyamulenge baba muri Amerika, ryandikiye umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio, rimusaba gusaba Ingabo z’Abarundi n’Ingabo za Congo guhagarika ibitero byabo kuri Minembwe.

MPA yasabye Amerika gufatira u Burundi n’abayobozi ba DRC ibihano, ibashinja gutegura umugambi wo gukorera Jenoside Abanyamulenge mu misozi miremire.

Nk’uko Mahoro Peace ibitangaza, ngo byibuze abasivili 32 barakomeretse hagati y’itariki 8 na 11 Kamena mu gihe cy’ibitero bya FARDC. Imibare ikomeje kuba agateganyo, kubera ko imiyoboro ya interineti n’itumanaho byaciwe muri kariya karere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *