Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yasabye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ko Mutesi Jolly ashinja kumutuburira yakorwaho iperereza kugira ngo u Rwanda rudakomeza gusigwa icyasha.
Bebe Cool wari wateguje ko agiye gukomeza gushyira hanze ibimenyetso bihamya ko Mutesi Jolly yamutuburiye, kuri uyu wa 17 Kamena 2026, kuri X yitabaje Perezida Kagame. Ati ” Ndasaba Perezida Kagame ko uyu mugore( Mutesi Jolly) yakorwaho iperereza kuko ari gusebya isura y’igihugu.”
Avuga ko ajya kumenya n’uwo avuga ko ari Mutesi Jolly byatangiriye kuri Sitade mu Bwongereza aho yari yagiye kureba umukino wahuje Arsenal na Manchester United mu mwaka ushize Ati” Umukino urangiye, nari ndi gusohoka muri sitade, umuntu anyandikira ubutumwa bugufi nyuma aranampamagara.”
Mu butumwa yagaragaje bandikiranye, uwo muntu yaramubwiye ati ni ” Ni Jolly.” Akavuga ko uwo yabonaga asuhuza abakinnyi ba Arsenal mbere y’umukino ari na we wamwandikiye anamuha amafoto kuri WatsApp yambaye imyenda imwe.”
Bebe Cool akomeje gushyira hanze ibiganiro yagiranye kuri WatsApp n’uwo we avuga ko ari Mutesi Jolly, biganisha ku kuba hari imishinga bateguraga gukorana. Nta gihamya igaragaza ko uwo bandikiranaga ari uwo Munyarwandakazi n’ubwo we akomeje gutsimbarara, yemeza ko ari we.
Hari abamusabye ko ibyo avuga ari amakimbirane n’umuntu ku giti cye, bityo ko adakwiye kubizanamo umukuru w’igihugu na Visit Rwanda.
Bebe Cool ibyo ntabikozwa, avuga ko agiye gukomeza gushyira hanze ibindi bihamya birimo amajwi y’abantu yavuze ko ari inshuti za Jolly bari kumwe kuri sitade.
Miss Mutesi Jolly we akomeje guhakana ibyo ashinjwa na Bebe Cool, yerekana ko hari uwitwa Akankwasa Mutesi Jolly wagiye amwiyitirira agatuburira benshi kandi ko yatanze impuruza mu gihe gishize ko hari umuntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga, bityo badakwiye kugwa mu mutego wo gutekerwa umutwe, bibwira ko bari kuvugana na we.


