Guverineri w’Intara ya Kigoma muri Tanzaniya, Simon Nyakoro Sirro, yatanze iminsi irindwi ngo abaturage bava mu bihugu bituranye n’iki gihugu, bahaba nta byangombwa bafite bibibemerera, kuba bamaze gusubira iwabo kuko asanga bashobora guhungabanya umutekano mu gihugu by’umwihariko mu Ntara ya Kigoma abereye umuyobozi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu, Sirro wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzaniya, yetegetse buri Munya-Tanzaniya ucumbikiye cyangwa ukoresha umunyamahanga waturutse mu bihugu bituranyi, ko agomba kuba yamusubije iwabo mu minsi irindwi. Yavuze ko uzarenga kuri aya mabwiriza azagezwa imbere y’ubutabera.
Guverineri Sirro ati ” Benewacu baturuka mu bihugu bibanyi ntavuze izina, birukira mu gihugu cyacu kuko dufite byinshi bakeneye. Bakora mu mirima, tukabahemba neza, bahabwa servisizi nziza,… Aba bashobora guhungabanya umutekano w’igihugu.”
Yakomeje avuga ko ” Hari n’abakora mu tubari no mu mahoteli kandi ako kazi n’abaturage ba Tanzaniya baragakeneye.”
Uyu wanabaye umudipolomate avuga ko aba baturage bava mu bihugu bituranyi ” Badashobora gukomeza kwidegembya mu gihugu nk’aho nta leta ihari.”
N’ubwo Guverineri Sirro avuga atyo, nta makuru ya vuba aha yerekana ko hari abaturage bo mu bihugu bituranyi bahungabanyije umutekano wa Tanzaniya, by’umwihariko mu Ntara ya Kigoma.
Ubusanzwe intara ya Kigoma ibamo inkambi z’impunzi ziturutse mu bihugu bituranye na Tanzaniya. Hari n’abandi baturage bava muri ibyo bihugu bakajya mu Ntara ya Kigoma mu rwego rwo gushakisha imibereho.


