HO3JgO_WQAAB4Op

Abadepite batumijeho abaminisitiri babiri nyuma yo kugezwaho raporo ya PAC

Sangiza iyi nkuru

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe imyanzuro irimo gutumizaho Minisitiri w’Ibikorwaremezo na Minisitiri w’Uburezi kugira ngo batange ibisobanuro mu mgambo ku bibazo bitandukanye byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC).

Kuri uyu wa 4 Kanama 2026 nibwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30 Kamena 2025.

Ubutumwa Inteko Ishinga Amategeko yashyize kuri X, buvuga ko abadepite batumijeho Minisitiri w’Ibikorwaremezo kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu Kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC). Ibi bibazo byerekeye imitangire y’amasoko, imicungire y’imishinga, serivisi zo kugeza amazi ku baturage zitanoze n’igihombo cy’amazi atunganywa ntakoreshwe.

Abadepite kandi batumijeho Minisitiri w’Uburezi kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bimaze igihe bijyanye n’ubukererwe mu kwemeza, mu gucapa no kugeza ibitabo ku mashuri n’imikoreshereze yabyo.
Abadepite kandi basabye izi nzego zitandukanye za Leta gukemura ibibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, batanga n’igihe ntarengwa cyo kuba byakemutse kuri bimwe na bimwe.
Kuri iyi ngingo, basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC)  gukemura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye bw’abaturage n’Umujyi wa Kigali. Ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu (6). Gukemura ikibazo cy’abaturage bubakiwe n’Akarere ka Nyabihu ahatemewe guturwa kuko ari muri ‘buffer zone’ ya pariki y’Ibirunga. Ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 12.
Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) nayo bayisabye kubaka ubwato bwa Nkombo II n’umuhanda Base-Butaro-Kidaho, muri RTDA, kubaka amashuri ya G+3 mu Karere ka Musanze n’uwo kubaka ibikorwaremezo mu mushinga w’amazu aciriritse wa Bumbogo, muri RHA. Ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3).
Muri Nyakanga 2026 nibwo PAC yatumije ibigo bitandukanye bya Leta ngo byisobanure ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply