IMG-20260804-WA0006

PAC yahaye RP amezi 6 yo gusubiza amafaranga y’abanyeshuri

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye Minisiteri y’Uburezi na Rwanda Polytechnic (RP) kwihutisha isubizwa ry’amafaranga y’ingwate (caution) yishyuwe n’abanyeshuri, angana na 256.609.957 Frw, mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Uyu mwanzuro watangarijwe mu Nteko Rusange kuri uyu wa 4 Kanama 2026, ubwo PAC yagezaga ku badepite isesengura rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ku mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Raporo yagaragaje ko amafaranga y’ingwate yagiye atangwa n’abanyeshuri mu bihe bitandukanye atarasubizwa ba nyirayo, ari na yo mpamvu PAC yasabye ko iki kibazo gikemurwa mu buryo bwihuse.

Iki kibazo cyari cyabanje kugarukwaho ku wa 3 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwitabaga PAC busobanura ibibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Muri byo harimo ikinyuranyo cyabonetse hagati y’umubare w’abanyeshuri bishyuye amafaranga ya caution n’inyandiko z’ikigo zigaragaza ayo mafaranga.

Amafaranga ya caution ni ingwate itangwa n’umunyeshuri igihe yiyandikisha muri kaminuza, igamije kwishyura ibyangiritse ashobora guteza ku mutungo w’ikigo. Iyo arangije amasomo nta byo yangije, ayo mafaranga aba agomba kumusubizwa.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko gusubiza ayo mafaranga byagoranye kuko hari abanyeshuri barangije kwiga hashize imyaka irenga 15, ku buryo kubabona no kubagezaho amafaranga yabo bitoroshye.

Yagize ati: “Harimo amakuru y’abanyeshuri amaze imyaka myinshi ku buryo kubabona ngo tuyabahe bigoye.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, ntiyemeye iyo mpamvu, avuga ko bidakwiye ko ikigo kimara imyaka itatu kigisha umunyeshuri cyavuga ko kitakimufiteho amakuru igihe cyo kumusubiza amafaranga ye.

Yagize ati: “Mwaramwigishije imyaka itatu, muramurangiza, none muvuge ngo mwaramubuze kubera ko mugiye kumusubiza amafaranga ye? Muzi amazina yabo, mufite nimero za telefone, muzi aho bize n’igihe barangirije. Ni iki gituma muvuga ngo mwarababuze?”

Nkuranga yavuze ko RP igiye gukoresha inzira zitandukanye zirimo gukorana n’amatsinda y’abanyeshuri yo kuri WhatsApp kugira ngo abo bireba babone amafaranga yabo.

Ati: “Tugiye gukorana n’abanyeshuri, tuzi ko bari mu matsinda yo kuri WhatsApp. Mutwihanganire, ubutaha muzabona impinduka.”

Perezida wa PAC yavuze ko n’ubushize ubuyobozi bwa RP bwari bwatanze isezerano nk’iryo, ariko ko nta musaruro ugaragara ryatanze.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yavuze ko Minisiteri igiye gukorana na Rwanda Polytechnic kugira ngo abanyeshuri ba vuba basubizwe amafaranga yabo byihuse, mu gihe hakomeje gushakishwa n’abarangije kera. Yongeyeho ko iyo ikigo gifite amazina n’indangamuntu z’abanyeshuri, kubashaka bitagombye kuba ikibazo gikomeye.

Mu myanzuro yayo, PAC yasabye Minisiteri y’Uburezi na Rwanda Polytechnic kurangiza isubizwa ry’amafaranga y’ingwate yose angana na 256.609.957 Frw mu gihe kitarenze amezi atandatu, hagamijwe kurengera uburenganzira bw’abanyeshuri bayatanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply